Uko wahagera

Amerika Ubuyapani na Koreya y'Epfo Byateye Indi Ntambwe mu Mubano Wabyo


Perezida Joe Biden Ministri w'Intebe w'Ubuyapani, Fumio Kishida na Perezida wa Koreya y’Epfo Yoon Suk Yeol
Perezida Joe Biden Ministri w'Intebe w'Ubuyapani, Fumio Kishida na Perezida wa Koreya y’Epfo Yoon Suk Yeol

Perezida Joe Biden wa leta zunze ubumwe z’Amerika yabonanye kuri iki cyumweru na Ministri w’Intebe w’Ubuyapani Fumio Kishida na perezida wa Koreya y’Epfo Yoon Suk Yeol.

Iyi nama yabahuje uko ari batatu yabaye mu gihe bari bitabiriye inama y’abagize ibihugu 7 bikize kurusha ibindi ku isi, G-7 ibera, i Hiroshima mu Buyapani.

Uyu muhuro kandi wagaragaye nk’ikimenyetso cy’ubucuti hagati y’Amerika n’ibi bihugu ukomeje gutera imbere.

Bimwe mu byo baganiriye harimo ikibazo cy’Ubushinwa bukomeje gushaka ijambo mu gace buherereyemo no ku isi muri rusange, n’icya Koreya ya Ruguru ikomeje gukangisha ibya nukiliyeri n’ibisasu bya misile.

Ibi bibazo uko ari bibiri byatumye Amerika, Ubuyapani na Koreya y’Epfo birushaho kunga ubucuti.

Prezidansi y’Amerika yatangaje ko abakuru b’ibihugu baganiriye ku byerekeye kongera urugero rw’ubufatanye mu bya gisirikare hagati y’ibi bihugu, gushyiraho ingamba zo gukurikiranira hafi no gukaza murego mu gucunga umutekano mu gace ibyo bihugu biherereyemo.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG