Uko wahagera

Guverinoma ya Lesotho Yashyizeho Amasaha y'Umukwabu Kubera Ubwicanyi


Ministri w'Intebe wa Lesotho, Sam Matekane
Ministri w'Intebe wa Lesotho, Sam Matekane

Birabujijwe gusohoka guhera saa yine y’ijoro kugera saa kumi mu rukerera. Si mu murwa mukuru Maseru honyine. Ni mu gihugu cyose.

Abakozi b’inzego zimwe na zimwe zikenewe cyane, nk’abo mu buvuzi, abapolisi n’abanyamakuru, ni bo bonyine bemerewe kugenda muri aya masaha. Naho ubundi, nk’uko leta yabitangaje, uzayarengaho ashobora gufungwa kugera ku myaka ibiri.

Guverinoma ntiyasobanuye igihe iki cyemezo kizamara. Imbarutso yacyo ni iyicwa ry’umunyamakuru wari icyamamare mu gihugu witwa Ralikonelo Joki. Yakoreraga iradiyo yigenga. Abantu batazwi kugeza ubu bamurashe amasasu 13 ku cyumweru nijoro asohotse mu kazi. N’icyo yaba yarazize ntikiramenyekana.

Lesotho itegekwa n’umwami Letsie III. Ni agahugu gato gafungiranye hose muri Afrika y’Epfo. Ifite abaturage barengaho gato miliyoni ebyiri. Umuryango w’Abibumbye wemeza ko ari kimwe mu bihugu bifite ubwicanyi bwinshi kw’isi kandi ko ari iya mbere muri Afrika.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG