Uko wahagera

Nijeriya: Abitwaje Intwaro Bishe 20 Bingajemo Abagore n'Abana


Ikarata y'ahabereye ubwicanyi
Ikarata y'ahabereye ubwicanyi

Abagabo bafite intwaro muri Nijeriya bishe abantu 20 biganjemo abagore n’abana. Abo bantu bishwe kandi amazu menshi ashumikwa n’abagabye igitero bafite intwaro mu mudugutu wo muri Leta ya Plateau muri Nijeriya rwagati. Abaturage hamwe n’umuyobozi mu karere uyu munsi ni bo bavuze iby’ayo amakuru y’ubwo bwicanyi buheruka mu karere.

Leta ya Plateau, ni imwe muri Leta nyinshi zizwiho kubamo ubushyamirane bushingiye ku moko n’amadini, cyane urugomo hagati y’abahinzi n’aborozi bagendana n’inka zabo, rwatwaye ubuzima bw’abantu amagana.

Abaturage bavuze ko abagabye igitero bageze mu mudugudu wa Kubat, muri Leta ya Mangu, akarere kayobowe na guverinema, mu masaha ya kare mu gitondo cyo kuwa kabiri.

Jeremiah Samson, wiboneye n’amaso iki gitero, yavuze ko abagabo bari bafite imbunda batangiye kurasa nta kurobanura kandi ko ubwo bamwe mu baturage bagerageje guhunga, babarashe bakabica. Uwari inyuma y’icyo gitero ntiyahise amenyekana.

Guverineri wa leta ya Plateau, Simon Lalong, yayoboye ingabo zishinzwe umutekano muri iyo Leta, bakurikira abagabye igitero, nk’uko byavuzwe n’umuvugizi wa Makut Macham. Ariko yirinze guhamya umubare w’abahasize ubuzima.

Urugomo muri Leta zizwi nka Middle Belt, rwakunze gufata isura y’ubwoko n’amadini, mu bushyamirane hagati y’aborozi b’abafulani b’abayisilamu, bashyamirana ahanini n’abahinzi b’abakristu.

Cyakora impuguke nyinshi hamwe n’abanyepolitiki bavuga ko ihindagurika ry’ibihe no kuba ubuhinzi bwaragutse, birimo gutuma ubutaka bumaranirwa bigatera abahinzi n’aborozi guhora bashyamiranye, hatitawe ku myemerere cyangwa ubwoko. (Reuters)

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG