Uko wahagera

Turukiya Iragana Icyiciro cya Kabiri cy'Amatora ya Perezida


Perezida Recep Tayyip Erdogan uri ku butegetsi na Kemal Kilicdaroglu wo mu ishyaka ritavuga rumwe n'ubutegetsi
Perezida Recep Tayyip Erdogan uri ku butegetsi na Kemal Kilicdaroglu wo mu ishyaka ritavuga rumwe n'ubutegetsi

Ibarura ry’ibanze ry’amajwi y’ibyavuye mu matora y’umukuru w’igihugu yabaye ejo ku cyumweru muri Turukiya riragaragaza ko bishobora kuba ngombwa ko habaho icyiciro cya kabiri cy’amatora.

Ni mu gihe perezida President Recep Tayyip Erdogan na Kemal Kilicdaroglu uri ku isonga mu bahatanira intebe ya perezida bombi bavuga ko bizeye intsinzi.

Erdogan amaze imyaka 20 ku butegetsi. Ni we mukuru w’igihugu muri Turukiya umaze igihe kirekire ku butegetsi kurusha abamubanjirije bose. Mu matora yabaye ejo ku cyumweru, yabonye amajwi arenze ayari yitezwe, ariko ntiyashobora kuzuza 50 ku ijana akenewe.

Nyuma y’ibarura ry’amajwi agera kuri 99.4 ku ijana, Erdogan yari ku isonga n’amajwi 49.4 ku ijana mu gihe Kilicdaroglu bahanganye yari kuri 45 ku ijana nkuko Ahmet Yaner ukuriye inama y’amatora muri Turukiya yabitangarije abanyamakuru.

Gusa hari amajwi y’abatoye bari mu mahanga yari atarabarurwa. Biramutse bikomeje uko bimeze ubu icyiciro cya kabiri cy’amatora, cyakorwa taliki 28 z’uku kwezi.

Ibiro ntaramakuru by’Abanyamerika, Associated Press, byatangaje ko abantu barenga miliyoni 64 ubariyemo n’abatuye mu mahanga ari bo bari bemerewe gutora. Gusa ababarirwa kuri 89 ku ijana muri abo ni bo batoye.

Yaba Erdogan cyangwa Kilicdaroglu bose bemera ko aya matora akomeye cyane mu mateka y’iki gihugu.

Mu gihe ifaranga ryo muri Turukiya rimaze guta agaciro ku rugero rwa 40 ku ijana, abaturage baremerewe n’igiciro cyo hejuru cy’ibyo bakenera mu buzima bwa buri munsi, ikibazo cy’ubukungu ni cyo benshi mu matora bashyize imbere.

Perezida Erdogan yahinduye imikorere y’inzego z’ubutegetsi muri iki gihugu ku buryo bumwemerera guca iteka nka perezida rikubahirizwa uko ryakabaye.

Abamunenga bavuga ko uko kwigwizaho ububasha ari byo byatumye habaho ubukererwe mu gutabara mu gihe umushitsi wibasiraga icyo gihugu mu kwezi kwa kabiri uyu mwaka ugahitana abantu barenga 50,000. Perezida Erdogan arabihakana.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG