Uko wahagera

Muri Turukiya Habaye Amatora y'Umukuru w'Igihugu n'Abadepite


Abakozi b'ibiro byitora muri Turukiya babara amajwi
Abakozi b'ibiro byitora muri Turukiya babara amajwi

Muri Turukiya uyu munsi bari mu matora y’umukuru w’igihugu n’abagize inteko ishinga amategeko.

Ni amatora agaragaramo ihiganwa rikomeye kandi akomeye haba imbere mu gihugu cyangwa ku rwego mpuzamahanga.

Niyo ari bugene intambwe ikurikira kuri Perezida Recep Tayyip Erdogan umaze imyaka irenga 20 ari ayoboye Turukiya.

Yitabiriwe n'abantu benshi kuruta ay’ikindi gihe cyose yabaye muri icyo gihugu nkuko byemezwa n'inzego zinyuranye.

Perezida Erdogan na Kemal Kilicdaroglu, uza ku isonga mu bo baganganye baravuga ko aya matora ari yo akomeye cyane mu mateka y’iki gihugu.

Mu murwa mukuru, Istanbul, mu karere ka Kadikoy, gutora byihutaga uhereye igihe ibiro by’itora byakinguriwe.

Bamwe mu batoye baravuga ko icyo batekereza cyane muri aya matora ari izahuka ry’ubukungu bw’igihugu bavuga ko butameze neza muri iki gihe.

Perezida Erdogan yahinduye imikorere y’inzego z’ubutegetsi muri iki gihugu ku buryo bumwemerera guca iteka nka perezida rikubahirizwa uko ryakabaye.

Abamunenga bavuga ko uko kwigwizaho ububasha ari byo byatumye habaho ubukererwe mu gutabara mu gihe umushitsi wibasiraga icyo gihugu mu kwezi kwa kabiri uyu mwaka ugahitana abantu barenga ibihumbi 50. Perezida Erdogan arabihakana.

Kilicdaroglu uri ku isonga mu bo bahanganye arashaka ko inteko ishinga amategeko yasubizwa ububasha ariko Erdogan we akavuga ko mu bihe nk’ibi hari intambara mu bihugu bituranye na Turukiya, bukwiriye kugirwa n’umukuru w’igihugu.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG