Abarwanya guverinema ya Gineya, bateganyaga indi myigaragambyo mu mijyi, uyu munsi kuwa kane, nyuma y’uko abayobozi babo bavuze ko abantu byibura 7 bishwe, abandi 32 bagakomereka mu myigaragambyo yo mu murwa mukuru Conakry no mu yindi mijyi, umunsi umwe mbere yaho.
Abapolisi bambariye umukwabu, ejo bahigaga abigarambyaga bateraga amabuye batwika imipira y’imodoka, mu myigaragambyo iheruka irwanya guverinema ya gisilikare yafashe ubutegetsi mu 2021 kandi yakomeje guseta ibirenge mu bijyanye no gusubiza ubutegetsi abasivili.
Imyigaragambyo yitabiriwe n’abantu bake yabereye n’ahitwa Nzerekore, umujyi uherereye mu majyepfo y’uburasirazuba bwa Gineya no mu mujyi wa Dabola mu gihugu rwagati.
Amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi hamwe n’imiryango ya sosiyete siviri byavuze mw’itangazo baraye bakoreye hamwe, ko abantu byibura barindwi barashwe bagapfa, kandi ko abandi 32 bafite ibikomere by’amasasu.
Itangazo ryakomeje rivuga ko 56 batawe muri yombi kandi ko imyigaragambyo mu mutuzo iteganyijwe uyu munsi, yagombye kuba nta nkomyi. Guverinema ntacyo yasubije kubiyivugwaho. Polisi nayo, ntabwo yashatse kugira icyo ivuga.
Muri Gineya hagiye haba imyigaragambyo kuva agatsiko ka gisilikare gafashe ubutegetsi. Imwe muri iyo myigaragambyo yagiye igwamo abantu, nyuma yo gushyamirana n’ingabo zishinzwe umutekano zifite intwaro zikomeye. (Reuters)
Facebook Forum