Abagabo bitwaje imbunda barashe umunyamakuru Anye Nde Nsoh, baramwica i Bamenda, mu ntara y’amajyaruguru y’uburengerazuba bwa Kameruni, mu karere gashaka kwitandukanya. Ni uwa gatatu wishwe mu gihugu muri uyu mwaka.
Anye Nde Nsoh, yari umuyobozi mukuru w’ikinyamakuru gisohoka buri cyumweru, the Advocate. Bagenzi be hamwe n’umuryango we bavuze ko yiciwe mu nzu y’ubunywero, mu cyo bemeza ko ari ubwicanyi bwari bumwibasiye.
Abanyamakuru muri Kameruni, bavuze ko abasivili batari bake hamwe n’abanyamakuru, uyu munsi kuwa mbere basuye urugo rwa nyakwigendera Nsoh, kugaragariza ko bifatanyije n’umuryango we.
Nsoh yiciwe i Bamenda mu murwa mukuru w’intara y’amajyaruguru y’uburengerazuba mw’ijoro ry’ejo ku cyumweru.
Jude Muma, umuyobozi mu karere w’umuryango w’abanyamakuru bavuga Icyongereza muri Kameruni, CAMASEJ, yavuze ko yayoboye intumwa z’abanyamakuru babarirwa muri mirongo basuye umuryango wa Nsoh.
Ntibyahise bimenyekana niba ubwo bwicanyi hari aho buhuriye n’ubushyamirane buhora hagati y’ingabo za guverinema ya Kameruni n’abashaka kwitandukanya bo mu ntara z’amajyaruguru n’amajyepfo by’uburengerazuba.
Kugeza ubu, ntawavuze ko yari inyuma y’urupfu rwa Nsoh. Ingabo za Kameruni zivuga ko Nsoh yishwe n’abarwanyi bashaka kwitandukanya, ariko ntizatanze impamvu yaba yatumye yicwa.
Abitandukanyije, ku mbuga nkoranyambaga bahakanye uruhare mw’iyicwa rye, mu gihe umuyobozi wabo, Capo Daniel, yavuze ko Nsoh, yishwe n’abamwibeshyeho.
Ni umunyamakuru wa gatatu wishwe muri Kameruni muri uyu mwaka wa 2023. Mu ntangiriro z’umwaka, umunyamakuru wakoraga inkuru zicukumbuye, Martinez Zogo n’umunyamakuru wakoraga kuri radiyo, Jean-Jacques Ola Bebe, biciwe mu murwa mukuru Yaounde.
Abanyamakuru muri Kameruni, bavuga ko bakomeje kugira ubwoba kandi bagejeje impungenge zabo kuri polisi, mu bijyanye n’ubwicanyi no guhora baterwa ubwoba.
Mu bikorwa by’umunsi w’ubwisanzure bw’itangazamakuru, i Yaounde, Minisitiri w’itumanahano wa Kameruni, Rene Emmanuel Sadi, yahumurije abanyamakuru ababwira ko guverinema izabarindira umutekano mu kazi kabo. (VOA News)
Facebook Forum