Uko wahagera

Kutita Ku Barokotse Ibiza Byatumye Umuyobozi w'Akarere ka Rubavu Yirukanwa


Abaturage b'Akarere ka Rubavu bakuwe mu byabo
Abaturage b'Akarere ka Rubavu bakuwe mu byabo

Ingaruka z’ibiza zatangiye kugera ku bayobozi mu nzego z’ibanze batitaye ku bibazo by'abarokotse ibiza mu karere ka Rubavu mu Rwanda.

Kuri uyu wa Gatandatu bwana Ildephonse Kambogo wayoboraga akarere ka Rubavu yirukanwe ku mirimo ye.

Akarere ka Rubavu ni kamwe mu turere twibasiwe n’ibiza kurusha ahandi mu Rwanda.

Ibi byemejwe na Bwana Ignace Kabano uyobora inama njyanama y’akarere ka Rubavu mu kiganiro yahaye Ijwi ry’Amerika.

Yavuze ko mu byo uwari umuyobozi wa Rubavu yazize harimo kutuzuza inshingano zo kwita ku baturage barimobibasiwe n’ibi biza.

kuko byabaye umusemburo ukomeye w’iyirukanwa rye.

Bamwe mu baturage barenganiye muri ibi byago by’ibiza barimo Ingabire Lucie, utuye mu murenge wa Rugerero mu karere ka Rubavu. Uyu yasigaye ari we nyine mu bana batatu yari afite n’umugabo.

Ingabire avuga ko yashenguwe n’uburyo umuryango we washyinguwe n’akarere ka Rubavu.

Umuyobozi w'Akarere Ka Rubavu Yirukanywe.mp3
please wait

No media source currently available

0:00 0:05:46 0:00

Ubwo Ministri w’intebe w’u Rwanda Edouard Ngirente yari I Rubavu kwifatanya n’abaturage bahuye n’ibiza hari abaturage bavuze ko batigeze bahabwa amahirwe yo kwemeza niba abashyingurwa ari bene wabo.

Andi makuru agera ku Ijwi ry’Amerika ni uko hari abaturage bamwe na bamwe batashyinguwe mu cyubahiro kuko abaheruka gushyingurwa mu cyubahiro ari 13 gusa na ho bane bagashyingurwa n’imiryango yabo. Abandi 9 kugeza ubu aho bari ntihazwi.

Mu karere ka Rubavu abishwe n’ibiza ni 26.

Bitaganywa ko iyo umuyobozi w’akarere avuyeho, Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe ubukungu ari we uba afashe inshingano by’agateganyo.

Kambogo Ildephonse yatorewe kuba Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu mu Ugushyingo 2021, atowe n’abajyanama bagenzi be ku majwi 256.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG