Uko wahagera

U Rwanda Rukeneye Miliyari 130 z'Amafranga Yo Kwita Ku Ngaruka z'Ibiza


Ibikorwa remezo byinshi byangijwe n'ibiza
Ibikorwa remezo byinshi byangijwe n'ibiza

Leta y’u Rwanda iratangaza ko ikeneye Miliyari 130 z’amafranga kugirango ishobore guhangana n’ingaruka z’ibiza byibasiye intara y’iburengerazuba, iy’Amajyaruguru ndetse n’igice gito cy’Amagepfo.

Leta kandi yabujije abaturage gusubira aho bari batuye kugirango badasubiza ubuzima bwabo mu kaga.

Ibi byatangarijwe mu kiganiro aba ministiri batatu barimo ushinzwe Ibiza, uw’Ibikorwaremezo n’uw’Ubutegetsi bw’igihugu bahaye abanyamakuru kuri uyu wa Gatandatu I Kigali, bagaragaza ishusho y’ibyangijwe n’ibiza byibasiye igihugu mu ntangiriro z’iki cyumweru.

Bavuga ko ayo mafranga azava mu isanduku ya Leta no mu mfashanyo zirimo guturuka mu Banyarwanda n'inshuti zabo.

Kugeza ubu leta ivuga ko abantu 131 ari bo bahitanwe n’imvura nyinshi yaguye mu ijoro ryo kuwa Kabiri.

Usibye abahitanwe n’iyi mvura, Ministeri ishinzwe ibikorwa by’ubutabazi itangaza ko abantu 94 aribo bakomerekeye muri ibi biza, umuntu umwe kugeza ubu akaba yaraburiwe irengero.

Iyi ministeri isobanura ko usibye abatakarije ubuzima muri iyi myuzure, inzu zigera ku bihumbi 5,600 arizo zasenyutse, Hegitari zirenga 2,000 zari zihinzemo zarangiritse, amatungo asaga 4,000 nayo yahitanwe n’iyi mvura.

Ministiri w’Ibikorwaremezo Ernest Nsabimana, wari witabiriye iki kiganiro n’abanyamakuru, atangaza ko ibikorwa remezo biri mu byashegeshwe n’ibi biza.

please wait

No media source currently available

0:00 0:04:06 0:00

Leta ivuga ko yatangiye gutanga ubutabazi bw'ibanze ku bagizweho ingaruka n’ibi biza, burimo ibiribwa, ibikoresho bitandukanye ndetse n’ubuvuzi ku babukeneye.

Ibi biri no gukorwa ku bufatanye n’abandi baturage aho hashyizweho imirongo abashaka gutanga inkunga bakwifashisha yaba kuri banki cyangwa se kuri telefoni.

Kugeza ubu kandi amatorero n’amadini anyuranye yashyizeho uburyo bwo gufasha abaturage bahuye n’akaga, babashakira ibiribwa, imyambaro ndetse hari n’abatanga amafaranga.

Ministri ushinznwe ibikorwa by’ubutabazi Madamu Kayisire Solange, we yavuze ko ko Leta irimo gutegura ibikorwa byo gufasha abahuye n’ibi biza mu buryo burambye.

Nubwo kugeza ubu imvura yaguye mu ijiro ryo Kuwa Kabiri itarasubira, mu buryo yari yaguyemo, abashinzwe iteganyagihe bagaragaza ko imvura nyinshi igihari.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Musabyimana Jean Claude, yasabye abaturage gukomeza kwitwararika.

Ku kibazo cy'abanyeshuri bakuwe mu byabo bamaze iminsi batiga, leta ivuga ko kuri uyu wa mbere bazafashwa kubona ibikoresho bagasubira kwiga.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG