Uko wahagera

Myanmar: Abarwanya Ubutegetsi Bishe Umuyobozi muri Komisiyo y'Amatora


Imyigaragambyo muri Myanmar
Imyigaragambyo muri Myanmar

Umukozi mukuru wa Komisiyo y’Amatora mu gihugu cya Myanmar yarasiwe mu murwa mukuru Yangoon ahita apfa.

Ibiro by’igisirikare bishinzwe itangazamakuru muri icyo gihugu, amakuru aturuka ahantu hanyuranye, ndetse n’inyandiko yemera uruhare mu iyicwa rye yasohowe n’umutwe w’inyeshyamba zirwanya ubutegetsi muri icyo gihugu, bose bemeje ko yarashwe inshuro nyinshi ari mu modoka ye.

Sai Kyaw Thu yari yarashyizweho n’inama ubutegetsi bwa gisirikare muri icyo gihugu, nk’umuyobozi mukuru wungirije wa komisiyo ishinzwe amatora.

Igisirikare cyavuze ko yishwe n’abo mu mutwe witwara gisirikare wa People’s Defence Forces. Uyu ubarirwa muri amwe mu matsinda ry’abaharanira demokarasi biyemeje kurwanya ubutegetsi bwa gisirikare muri Myanmar.

Hari amatsinda menshi y’abadashyigikiye ubutegetsi bwa gisirikare muri iki gihugu ariko igisirikare kivuga ko aba bose “bakora iterabwoba”.

Umutwe w’itsinda ryiyise ko riharanira Yangon wigambye kwica Sai Kyaw Thu. Uyu yahoze ari liyetona koloneli mu gisirikare cyo muri iki gihugu.

Ku rubuga rwawo rwa Facebook uyu mutwe wavuze ko “usohoje ubutumwa” ushyiraho amafoto ya nyakwigendera bamaze kumwica.

Uyu ni we mutegetsi mukuru wa komisiyo ishinzwe amatora wishwe kuva igisirikare cyafata ubutegetsi taliki ya 1 z’ukwezi kwa kabiri 2021 gihiritse Aung San Suu Kyi wari waratowe n’abaturage.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG