Abarwanyi b’intagondwa za kiyisilamu bagabye igitero ku kigo cya gisirikali muri Mali bikekwa ko gicumbikiye abacancuro b’Abarusiya.
Ibi byemejwe n’abayobozi b’ibibanze na bamwe mu ba dipulomate bavuganye n’ibiro ntaramakuru by’Abafransa, AFP.
Aba bacancuro b’itsinda rya Wagner, bari muri Mali guhera mu 2022. Baje gufasha no gutera inkuga ubutegetsi bwa gisirikari buriho muri Mali.
Umuyobozi wo ku rwego rw’ibanze wavuganye na AFP yavuze ko kugeza ubu bataramenya umubare w’abashobora kuba baguye muri icyo gitero. Avuga ko izo ntagondwa zanagabye igitero ku kibuga cy’indege.
Aya makuru yemejwe kandi n’aba ofisiye mu ngabo bavuze ko cyabereye mu mujyi wa Sevare uri mu karere ka Mopti. Uyu yavuze ko ibyo bitero byari bigendereye Abarusiya n’indege z’intambara zabo.
Uyu yongeyeho ko ingabo za Senegali ziri mu butumwa bwa ONU muri Mali MINUSMA zafashije guhagarika umuvuduko w’izo ntagondwa.
Ubuyobozi bwa MINUSMA bwanze kugira icyo buvuga kuri ibyo bitero.
Facebook Forum