Uko wahagera

Mufti w'u Rwanda Arasaba Abayisilamu Kuba Hafi y'Abarokotse Jenoside


Kuri uyu wa Gatanu abayisilamu bose ku isi bizihije uminsi wa Eid al-Fitr basozaho igisibo gitagatifu cya Ramadhan. Ku rwego rw’igihugu mu Rwanda uwo muhango wabereye mu murwa mukuru i Kigali.

Mufti w’u Rwanda Sheihk Salim Hitimana yasabye Abayisilamu kudatererana no kuba hafi abarokotse Jenoside muri ibi bihe u Rwanda rwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w’1994.

Ni umuhango wabereye muri Kigali Pele Stadium yahoze yitwa Stade Regional i Nyamirambo, aho byagaragaraga ko Abayisilamu b’ingeri zose kuva ku basheshe akanguhe kugera ku bato bawitabiriye.

Sheikh Salim Hitimana Mufti w’u Rwanda yashimye abayisilamu bose uko bitwaye muri iki gisibo cya Ramadhan cyamaze iminsi 30.

Iki gisibo cyahuriranye n’ibihe byo kwibuka ku nshuro ya 29 jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Mufti w’u Rwanda yasabye abayisilamu kudatererana abarokotse jenoside yakorewe abatutsi badafite amikoro bakabafasha.

Uretse kubaba hafi mu kubamenyera ubufasha ku batishoboye, Mufti w’u Rwanda yanashimangiye ko ari ukurinda ubwigunge ku barokotse jenoside yakorewe Abatutsi. Yibukije ko bagomba gukomera ku mahame n’imyemerere bigenga Abayisilamu

Muri iki gisibo gitagatifu cya Ramadhan, umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda utangaza ko wafashije imiryango isaga 7500 mu kuyibonera ibiribwa hirya no hino mu gihugu. Uyo muryango wemeza ko nyuma yo gusoza igisibo gitagatifu cya Ramadhan hari indi miryango itishoboye igera mu 2000 yageneye ibiribwa bibisi kuri uyu munsi.

Mu gusoza igisibo kandi Mufti w’u Rwanda Sheikh Hitimana yatangaje ko mu kwezi kwa Karindwi uyu mwaka abayisilamu babarirwa muri 80 ari bo bazajya mu mutambagiro mutagatifu i Maka. Ubusanzwe hagendaga ababarirwa muri 450 mbere y’umwaduko w’icyorezo cya COVID-19 ku isi.

Biteganyijwe ko niba nta gihindutse uyu mwaka hazaba amarushanwa ya Korowani ku nshuro ya 10. Ayo akazabera hano i Kigali mu Rwanda akazahuza ibihugu bigera kuri 40 n’u Rwanda rurimo.

Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda ugakomeza gushishikariza abana bo muri iri dini kuzitabira ayo marushanwa wemeza ko ari ingirakamaro. Kugeza ubu harabarurwa abagera muri 300 b’abayisilamu mu Rwanda bamaze kwitabira ayo marushanwa.

please wait

No media source currently available

0:00 0:05:09 0:00

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG