Uko wahagera

Ubumwe bw'Uburayi Bwafatiye Ibindi Bihano Abacanshuro bo mu Burusiya


Umuryango w'ubumwe bw'Uburayi wafatiye ibihano bishya umutwe Wagner w'abacanshuro wo mu Burusiya. Uburayi buraziza Wagner, nk’uko wabyanditse, “kugira uruhare rukomeye cyane mu ntambara yo guhohotera Ukraine Uburusiya bwagabye.”

Burayiziza kandi “ibikorwa byo guhonyora ubusugire n’ubwigenge bya Ukraine.” Birimo kwima viza z’ingendo abagize Wagner no gufatira umutungo wayo n’uw’abayo aho uri hose mu bihugu by’Uburayi.

Ni ubwa kabiri Umuryango w’ubumwe bw’Uburayi uhannye Wagner. Washizeho ibihano bya mbere mu kwezi kwa kabiri gushize, kubera kwica uburenganzira bwa muntu mu bihugu byo muri Afurika nka Repubulika ya Santrafrika, Sudani na Mali.

Mu itangazo yashyize ahagaragara, inama y’abakuru b’ibihugu na za guverinoma, Conseil Européen mu Gifaransa, iragira, iti: “Kuba dushyize Wagner ku rutonde rw’ibihano inshuro ebyiri bigamije kwerekana ku rwego mpuzamahanga uburemere bw’amabi ikora mu bihugu irimo.” (VOA News)

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG