Uko wahagera

USA: Clinton Yabaye Perezida wa Mbere Wahamijwe Icyaha cyo Gusuzugura Inkiko


Bill Clinton yabaye perezida w'Amerika wa 42 w'Amerika kuva muri 1993 kugeza 2001.
Bill Clinton yabaye perezida w'Amerika wa 42 w'Amerika kuva muri 1993 kugeza 2001.

Ku itariki ya 12 y’ukwa kane 1999, urukiko rwo ku rwego rw’igihugu muri Leta zunze ubumwe z’Amerika rwahamije Perezida Bill Clinton icyaha cyo kurusuzugura.

Intandaro ni umutegarugoli witwa Paula Jones. Mu 1991, yari afite imyaka 25 y’amavuko. Yari umukozi wa guverinona ya leta y’Arkansas, iri mu majyepfo ya Leta zunze ubumwe z’Amerika, Bill Clinton yari ayibereye guverineri muri icyo gihe. Paula Jones yemeza ko Clinton yamuberabeje muri uwo mwaka, ashaka ko baryamana.

Byabanje gukururana nk’ibihuha muri rubanda no mu itangazamakuru. Ariko mu kwezi kwa mbere 1994, ubwo Bill Clinton yari amaze umwaka ari perezida wa Leta zunze ubumwe z’Amerika, Paula Jones yamureze mu rukiko rwo ku rwego rw’igihugu rwicaye mu mujyi wa Little Rock, umurwa mukuru wa leta y’Arkansas.

Rwari urubanza mbonezamubano. Jones yasabaga indishyi z’amadolari 700,000.

Mu kwa munani 1994, Bill Clinton yatambamiye ikirego, yandikira urwo rukiko ko rudashobora kumukurikirana. Yasobanuye ko kuba ari umukuru w’igihugu bimuha ubudahangarwa mu bucamanza.

Urukiko rwamuhaye ukuri, ruvuga ko Clinton adashobora kuburanishwa akiri perezida, ariko ko anketi zishobora gukomeza, urubanza rukazaburanishwa Clinton yaravuye ku butegetsi.

Jones yarajuriye, noneho mu 1996, urukiko rw’ubujurire rwo rwanzura ko “Perezida w’igihugu agengwa n’amategeko amwe n’abaturage bose” bityo rero ku urubanza rugomba kuburanishwa.

Clinton nawe yajuririye Urukiko rw’Ikirenga rw’igihugu. Ku itariki ya 27 y’ukwa gatanu 1997, rwaciye iteka, ruti: “Nta rukiko rufite ububasha bwo gutinza ikirego mbonezamubano kuri Perezida w’igihugu kugera avuye ku butegetsi.”

Rwateye utwatsi ubudahangarwa Clinton yavugaga ko ahabwa n’umwanya w’umukuru w’igihugu, rutegeka ko urubanza rwa Paula Jones rukomeza. Urubanza rwasubiye rero mu rukiko rw’i Little Rock.

Paula Jones
Paula Jones

Umwe mu batangabuhamya mu rubanza rwa Paula Jones yari umukobwa wamenyekanye cyane: Monica Lewinsky, nawe waje kuvuga ko yagiranye imibonano mpuzabitsina na Perezida Clinton, ubwo yimenyerezaga akazi mu biro by’umukuru w’igihugu Maison Blanche.

Umushinjacyaha wihariye Kenneth Starr, wari usanzwe ashinzwe dosiye ya Paula Jones, amaze kumenya amakuru ya Lewinsky, nayo yatangiye kuyakoraho anketi.

Muri izi anketi, Starr yabajije Perezida Clinton, wari wakoze indahiro ko agomba kuvugisha ukuri, niba koko ibyo Paula Jones na Monica Lewinsky bamurega yarabikoze.

Yarabihakanye, ariko nyuma aza gutangaza kuri televiziyo ko “yagize imyitwarire idakwiye,” asaba imbabazi Abanyamerika. Byatumye umushinjacyaha wihariye amushyiraho icyaha cyo gutambamira ubutabera n’icya kabiri cyo kubeshya mu ndahiro mu buhamya yatanze mu rukiko ku birebana na Paula Jones.

Umushinjacyaha Ken Starr
Umushinjacyaha Ken Starr

Umushinjacyaha Ken Starr yagishyikirije inteko ishinga amategeko – Umutwe w’Abadepite. Nawo waracyemeje ku itariki ya 19 y’ukwa cumi na kabiri 1998.

Abadepite nabo bagishyikirije Sena, yahindutse urukiko, irakiburanisha, yanzura igize umwere Perezida Clinton ku itariki ya 12 y’ukwa kabiri 1999.

Hashize amezi abiri, umucamanza Susan Webber Wright w’urukiko rwo ku rwego rw’igihugu rwa Little Rock, waburanishaga urubanza rwa Paula Jones, yafatiye ku kirego cya kabiri cy’umushinjacyaha wihariye Kenneth Starr, maze, ku itariki ya 12 y’ukwa kane 1999, ahamya Perezida Bill Clinton icyaha cyo “gususugura urukiko,” kubera “kurubeshya nkana, yabigambiriye.”

Bill Clinton ni we perezida wa Leta zunze ubumwe z’Amerika wa mbere n’uwa nyuma kugeza ubu urukiko rwahamije icyaha cyo kurusuzugura.

Umucamanza Wright yamuhanishije ihazabu y’amadolari 90,000. Yasabye kandi Urukiko rw’Ikirenga rwa leta y’Arkansas kwambura Bill Clinton ikarita y’abavoka.

Mu kwa kane 2000, Urukiko rw’Ikirenga rw’Arkansas rwayimwambuye by’agateganyo mu gihe cy’imyaka itanu, rumuca n’ihazabu y’amadolari 25,000. Mu kwa 11, 2001, Bill Clinton yahisemo kwegura mu rugaga rw’abavoka bo muri leta y’Arkansas, atanga ikarita ye.

Naho ku birebana n’urubanza rwa Paula Jones, Bill Clinton yamwishyuye amadolari 850,000.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG