Uko wahagera

Koreya y'Epfo Irashinja Amerika Kuyineka No Kwinjira mu Mabanga Yayo Akomeye


Perezida Yoon Suk-yeol wa Koreya y'Epfo
Perezida Yoon Suk-yeol wa Koreya y'Epfo

Leta ya Koreya y’Epfo kuri uyu wa mbere yegerageje kugorora umubano wayo na Leta zunze ubumwe z’Amerika wajemo igitotsi. Ni nyuma nyuma y’uko itangazamakuru ry’Amerika rivuze ko Amerika abategetsi bashinzwe umutekano ba Koreya y’epfo

Ibyo birego byatangiye kumvikana ku cyumweru ubwo ikinyamakuru The New York Times cyandikirwa mu mujyi wa New York cyasohoraga inyandiko ikubiyemo amabanga yagiye ahabona. Bivugwa ko yari yerekeye ibiganiro byabereye muri presidansi ya Koreya y’Epfo yibaza niba yatanga intwaro ku gihugu cya Ukraine.

Iyi nyandiko yari imwe muri nyinshi zari zishyinguwe n’inzego z’ubutasi n’igisirikare cy’Amerika zikubiyemo amabanga ariko ziza kugaragara mu buryo butunguranye ku mbuga mpuzambaga. Ibi byateye ikibazo bigaragaza intege nke kuri Amerika n’inshuti zayo.

N’ubwo raporo y’ubutasi bwa Koreya y’Epfo yagaragaje bike kuri ayo makuru yaba atunguranye cyangwa yatokoza uyu mubano, yari ishingiye ku byiswe ‘ibimenyetso by’ubutasi’ bigaragaza ko Amerika ineka zimwe mu nshuti zayo z’ingenzi.

Iki kibazo kirashyira mu rungabangabo perezida Yoon Suk Yeol wa Koreya y’Epfo wari warashyize igihugu cye ku murongo w’ubucuti buhamye na Leta zunze ubumwe z’Amerika akaba yateguraga urugendo rudasanzwe rwo kuza muri Presidansi y’Amerika mu mpera z’uku kwezi

Ishyaka riharanira Demokarasi ritavuga rumwe n’ubutegetsi muri Koreya y’Epfo, ribinyujije mu nyandiko, ryamaganye ibyabaye rivuga ko ari ‘ukuvogera’ Koreya y’Epfo ‘ku buryo bugaragara’. Ryasabye ko Amerika “yemeza ku buryo busobanutse” ko ibintu nk’ibyo bitazongera kubaho.

Ijwi ry’Amerika ntirirashobora kwemeza ukuri kw’izi nyandiko zagiye hanze bwa mbere mu kwezi gushize zisohowe n’imbuga mpuzambaga zirimo urwitwa Discord na 4Chan.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG