Igihugu cya Cadi cyatangaje ko gihaye ambasaderi w’Ubudage amasaha 48 kuba yavuye ku butaka bwacyo.
Mu itangazo guverinema yaraye isohoye ivuga ko Ambasaderi Jan Christian Gordon Kricke umaze imyaka hafi ibiri n’igice muri icyo gihugu, yirukanywe kubera agasuzuguro no kwitwara mu buryo butabereye umudiplomate.
Leta ariko ntivuga uko uwo yirukana yagaragaje ibyo imurega.
Umukozi w’ambasade y’Ubudage wavuganye n’ibiro ntaramakuru by’Abafransa AFP, yavuze ko bataramenyeshwa ku mugarago ibijyanye n’iyurukanwa ry’Ambasaderi wabo.
Mbere yo koherezwa muri Cadi, Ambasaderi Kricke yahagarariye igihugu cye muri Nijeri, Angola na Filipini.
Umukozi wa Leta utifuje ko amazina ye amenyekana yabwiye AFP ko Ambasaderi Kricke yagaragaje kenshi ukwivanga muri politike ya Cadi no gukoresha imvugo zibiba amacakubiri. Uyu yongeraho ko kenshi yandikiwe inyandiko asabwa kubihagarika, ariko akabirengaho.
Facebook Forum