Uko wahagera

Papa Fransisiko Ntiyitabiriye Inzira y’Umusaraba Kubera Imbeho


Umwungere wa Ekleziya Katorika Papa Fransisiko
Umwungere wa Ekleziya Katorika Papa Fransisiko

Umushumba wa Kiziziya Gatorika kw'isi, Papa Fransisiko, ntiyitabiriye inzira y’umusaraba kuri uyu wa Gatanu mutagatifu, biturutse ku bihe by’ubukonje.

Mw’itangazo ryayo, Vatikani yavuze ko Papa Fransisiko, wasezerewe n’ibitaro mu cyumweru gishize nyuma yo kugira ibibazo byo mu bihaha, atari bujye mu nzira y’umusaraba ibera hanze mw’ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu, kubera imbeho.

Nyirubutungane Papa Fransisiko, w’imyaka 86 y’amavuko, n’ubwo atajya muri iyo nzira y’umusaraba, ntibimubuza kujya mu misa muri Bazilika yitiriwe mutagatifu Petero, nk’uko umuvugizi wa Vatikani, Matteo Bruni yabitangaje.

Ni ubwa mbere Papa atayoboye inzira y’umusaraba i Roma, kuva atowe mu mwaka wa 2013. Vatikani yari yavuze ko akurikirira uwo muhango iwe. (Reuters)

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG