Uko wahagera

Perezida Joe Biden Azasura Ubwongereza na Irlande mu Cyumweru Gitaha


Perezida Joe Biden w'Amerika
Perezida Joe Biden w'Amerika

Prezidansi ya Leta zunze ubumwe z’Amerika yatangaje ko mu cyumweru gitaha Perezida Joe Biden azasura Ubwongereza na Irlande.

Ni uruzinduko rugamije gukomeza umubano n’ubucuti hagati y’ibyo bihugu n’Amerika..

Perezida Biden azatangirira mu mujyi wa Belfast, umurwa mukuru wa Irlande ya ruguru aho azitabira ibirori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 25 hasinywe amasezerano yiswe uwa Gatanu Mutagatifu. Ni yo yahagaritse imvururu zishingiye kuri politike muri icyo gihugu.

Ibiro by’umukuru w’igihugu byatangaje ko mu ijambo rye, Perezida Biden azashimangira akamaro ku mubano hagati y’Amerika na Irlande ya ruguru. Azongera yumvikanishe ko Amerika izakomeza gufasha Irlande ya ruguru mu nzira irimo yo kuzahura ubukungu bwayo ku nyungu z’abaturage.

Mu kwezi kwa Kabiri uyu mwaka, Ubwongereza n’Umuryango w’Ibihugu by’Iburayi byageze ku mwanzuro wo korohereza urujya n’uruza rw’ubucuruzi hatabayeho gusaka no gutinza ibicuruzwa biva muri Irlande ya ruguru byinjira mu bihugu bigize Ubumwe bw’Uburayi.

Kuva Ubwongereza buvuye mu bumwe bw’Uburayi byari byagize ingaruka ku bicuruzwa byambuka imipaka bivuye mu duce tw’Ubwongereza.

Biden azakomereza uruzinduko rwe muri Irlande. Biteganijwe ko azagirana ibiganiro na Ministiri w’Intebe Leo Varadkar wari uherutse mu ruzindiko I Washington.

Ibiro bya Perezida Biden byavuze ko ijambo rye azarivugira mu mujyi wa Dublin. Iryo jambo ahanini rizibanda ku kwishimira umubano n’amateka hagati y’Amerika na Irlande (AFP)

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG