Uko wahagera

Donald Trump Azitaba Urukiko Ejo


Trump yahoze ari prezida w'Amerika
Trump yahoze ari prezida w'Amerika

Biteganijwe ko Bwana Donald Trump wahoze ari Perezida w’Amerika yitaba urukiko nyuma yo gushyirirwaho inyandiko z’ibirego n’inteko y’abagenzacyaha ba rubanda i Manhattan mu mujyi wa New York muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Ibyaha uwahoze ari Perezida Donald Trump w’Amerika akurikiranyweho biri mu cyiciro cy’ibihanishwa igihano kiva ku gifungo cy’umwaka umwe kuzamura.

Ese iki gihano hari ingaruka cyagira ku mugambi we wo kongera kwiyamamariza kuyobora Amerika aramutse ahamwe n’ibyaha?

Ku bijyanye no kuba umuntu yaba perezida w’Amerika ibintu bisabwa ni bikeya:
Nk’uko itegeko nshinga ribiteganya, "umuntu wavutse ari Umunyamerika cyangwa wahawe ubwenegihugu mbere y'uko itegeko nshinga ryemezwa, agomba kuba afite byibura imyaka 35, kandi agomba kuba yaragumye gutura imbere mu gihugu byibura imyaka 14 atahava."

Bitewe n’uko itegeko nshinga ry’Amerika ntacyo rivuga ku bijyanye n’ifungwa, umuntu uregwa cyangwa wahamwe n’icyaha cyo ku rwego rw’ibyo Trump akekwaho, ntabujijwe kwiyamamaza, apfa kuba yujuje ibindi bisabwa.

Ku bijyanye no kuba itegeko-nshinga ry’Amerika ryakongerwamo ibibujijwe ku wifuza kuba perezida, nabyo biragoye kuko inteko nshingamategeko idashobora kongeramo ibindi bibujijwe hatabayeho guhindura itegeko-nshinga. Kandi rero guhindura itegeko nshinga muri Amerika si ikintu cyoroshye.

Uretse no kuba bisaba kubona ubwiganze bwa bibiri bya gatatu mu matora mu mitwe yombi y’inteko-uw’abadepite na sena, binasaba ko izo mpinduka zemezwa na bitatu bya kane by’abadepite b’inteko zo ku rwego rwa za leta.

Ku bijyanye n’intambamyi zabuza umuntu kuba perezida w’Amerika, ingingo ya 14 y’itegeko nshinga ibuza umuntu wese wagize uruhare mu bikorwa by’imyivumbagatanyo cyangwa ubwigomeke arwanya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika kujya mu myanya y’ubutegetsi ya leta. Iyi ngingo yanditswe nyuma y’intambara yashyamiranyije abenegihugu kuva muw’1861 kugeza muw’1865, ariko kandi ntaho ivuga ibindi byaha.

Bwana Donald Trump aramutse ahamijwe ibyaha akurikiranweho yaba abaye umuperezida wa mbere mu mateka y’Amerika uhamijwe ibi byaha byo muri icyo cyiciro. Uwari Perezida Richard Nixon muw’1974 yavuzweho kugira uruhare mu ibara rya Watergate ariko ntiyigeze ashinjwa icyaha. Yeguye mbere y’uko hatangizwa inzira zo kumutakariza icyizerere ndetse nyuma aza kubabarirwa n’uwamusimbuye Gerald Ford.

Ba Perezida Andrew Johnson, Bill Clinton na Donald Trump bose batakarijwe icyizere n’inteko nshingamategeko - umutwe w’abadepite ariko Sena ibagira abere. Ikindi kandi uku gutakarizwa icyizere ntikwari ibirego by’inshinjabyaha.

Uretse no kuba yaba perezida, uwahamijwe n’urukiko ibyaha byo mu cyiciro cy’ibyo Trump akekwaho – ni ukuvuga ibihanishwa igihano kiva ku mwaka umwe kuzamura, yemerewe no kuba umudepite cyangwa umusenateri.

Kimwe no ku buperezida, aha naho itegeko-nshinga riteganya ibisabwa bikeya.
Ku budepite, abagize inteko bagomba kuba bagejeje nibura ku myaka 25 y’amavuko, ku badafite ubwenegihugu kavukire bakaba bamaze nibura imyaka irindwi baba muri Amerika mu buryo bwemewe n’amategeko, bakaba banatuye muri leta bagiye guhagararira.

Abasenateri nabo, ibyo basabwa ni nk’ibyo, ariko bo imyaka basabwa kuba batuye muri Amerika mu buryo bwemewe irazamuka ikaba icyenda. Ikindi, bo bagomba kuba nibura bafite imyaka 30 y’amavuko. Byumvikane neza, aha naho nta byerekerenye no kuba utarahamijwe icyaha bisabwa.

Ku byerekeranye n’amabwiriza agenga inteko – umutwe w’abadepite, umudepite wese uhamijwe icyaha gihanishwa gufungwa imyaka kuva kuri ibiri kuzamura ntiyemerewe gutora cyangwa se kwitabira ibikorwa bya za komite. Icyakora, ibyo uyu mudepite yemerewe bisubizwaho iyo yongeye gutorerwa indi manda. Kuri Sena yo nta bwiriza nk’iryo rihari.

Ikindi, ishyaka ry’abademukarate ndetse n’iry’abarepubulikani, yo ubwayo aba ashobora gukumira abanyamuryango bayo mu bikorwa by’inteko – umutwe w’abadepite no muri sena, harimo no kubakura muri za komite, mu gihe babonye biri ngombwa.

Ku zindi ngingo zishobora kubuza umuntu kwiyamamariza kuba perezida, ingingo ya 22 y’itegeko nshinga ry’Amerika iteganya ko nta muperezida ugomba kurenza manda ebyiri.

Iyi ngingo yatowe nyuma y’urupfu rw’uwari Perezida Franklin Roosevelt muw’1945, wari umaze gutorwa inshuro enye, agakuraho umugenzo wari umenyerewe ko abaperezida b’Amerika begura nyuma yo gutegeka manda ebyiri.
Ku bagize inteko nshingamategeko y’Amerika – izwi nka Congress, nta manda ntarengwa bagira zo kwiyamamaza.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG