Uko wahagera

Tuniziya Yahagaritse Ibikorwa byo Kwuhira Imirima Kubera Amapfa


Bamwe mu barimyi bo muri Tunuziya
Bamwe mu barimyi bo muri Tunuziya

Kuri uyu wa gatanu, Tuniziya yashyizeho igipimo cy’amazi agomba gukoreshwa kandi ihagarika ibikorwa byo kwuhira imyaka mu mirima kubera amapfa akaze.

Aya mabwiriza agomba kubahirizwa kuzageza kw’itariki ya 30 y’ukwezi kwa cyenda. Ni igisubizo ku mapfa akomeye yibasiye igihugu, nk’uko byatangajwe na minisiteri y’ubuhinzi.

Umuyobozi mukuru muri iyi minisiteri, Hamadi Habib, yavuze ko Tuniziya imaze imyaka ine yikurikiranyije yarahuye n’amapfa akaze bitewe n’uko imvura yabuze kuva mu kwezi kwa cyenda 2022 kugeza hagati muri uku kwa gatatu 2023.

Minisiteri y’ubuhinzi yanaciye ikoreshwa ry’amazi yifashishwa mu koza imodoka, ayakoreshwaga mu kuhira ibimera kugirango bikomeze gutohagira n’ayakoreshwaga mu mihanda no mu bice bihuriramo abantu benshi.

Uzarenga ku mabwiriza azacibwa amande kandi afungwe igihe kiri hagati y’iminsi itandatu n’amezi atandatu nk’uko itegeko rigenga amazi ribivuga.

Abaturage bavuze ko abategetsi muri Tuniziya mu byumweru bibiri bishize bagiye bafunga amazi yo kunywa mu masaha y’ijoro mu bice bimwe na bimwe by’umurwa mukuru no mu yindi mijyi, mu rwego rwo kugabanya amazi akoreshwa. Guverinema yanze kugira icyo ibivugaho.

Icyemezo gishya gishobora gukurura umwuka mubi mu baturage b’igihugu gisanzwe gifite abantu bazahajwe na serivisi mbi hamwe n’izamuka ry’ibiciro n’ubukungu bujegajega.

Urugomero rwa Sidi Salem, mu majyaruguru y’igihugu, rw’ibanze mu gutanga amazi meza yo kunywa ku turere twinshi, rwagabanutsemo amazi, rusigarana 16 kw’ijana gusa, by’amazi yabaga arimo, iyo rwuzuye, nk’uko imibare itangwa n’abayobozi ibyerekana. (Reuters)

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG