Muri Afuganistani, abaganga n’ababonye iby’iturika ry’igisasu cyo mu bwako bwa bombe cyatewe hafi y’inyubako ministeri y’ububanyi n’amahanga ikoreramo mu murwa mukuru, Kabul, baravuga ko cyahitanye abantu 2 kigakomeretsa abandi 12.
Umuryango utagengwa na leta wo mu Butaliyani, EMERGENCY, wemeje ko ivuriro ryawo riri hafi y'aho icyo gisasu cyaturikiye ryakiriye abo cyakomerekeje barimo umwana.
Ababibonye babwiye Ijwi ry’Amerika ko icyo gisasu cyari cyatezwe hagambiriwe aho abashinzwe umutekano bakorera. Cyaturitse mu gihe cy’amasaha yo gutaha kw’abakozi.
Hari amakuru avuga ko umubare w’abahitanywe n’icyo gisasu wiyongereye ariko abategetsi b’Abatalibani ntabwo bahise bagira icyo batangaza ku byabaye. Ubwoko bw’iyo bombe na bwo ntiburamenyekana.
Ntabahise bigamba icyo gisasu kibaye icyambere giturikijwe muri uku kwezi kw’igisibo cy’Abayisilamu cya Ramadhan cyatangiye mu cyumweru gishize muri Afuganistani.
Facebook Forum