Uko wahagera

U Rwanda Rurateganya Kongera Guhindura Itegeko Nshinga


Perezida w'u Rwanda Paul Kagame
Perezida w'u Rwanda Paul Kagame

U Rwanda rufite umugambi wo kuvugurura Itegeko Nshinga kugirango itora rya perezida n’amatora y’abadepite, bizabera rimwe, nk’uko biboneka mw’itangazo ryavuye mu myanzuro y’inama y’abaminisitiri, ibiro ntaramakuru byo mu Bwongereza ryabonye, kuri uyu wa gatandatu.

Itangazo ryavuye mu myanzuro y'inama y'abaminisitiri ryavuze ko ejo kuwa Gatanu bemeje ibyasabwe na Perezida Paul Kagame bijyanye no guhindura ingingo z’itegeko nshinga, kugirango “itora ry’abadepite n’irya perezida, azahurire kw’itariki imwe”. Iryo tangazo ntirivuga igihe impinduka zizatangira kwubahirizwa.

Amatora y’abadepite ateganyije mu kwezi kwa munani uyu mwaka, ariko igihe impinduka mw’itegeko nshinga zashyirwa mu bikorwa, yakwigizwa inyuma kugeza mu mwaka utaha, akabera rimwe n’itora rya perezida.

U Rwanda rwaherukaga guhindura itegeko nshinga ryarwo, mu mwaka wa 2015, kugirango rihe Perezida Kagame kongera kwiyamamariza kuyobora igihugu imyaka irindwi, guhera muri 2017. Hagakurikiraho izindi manda ebyiri z’imyaka itanu. Manda y’abadepite yo isanzwe ari imyaka itanu.

Abategetsi mu bihe byahise, bavuze ko bikenewe gukoresha amatora yombi icyarimwe, mu rwego rwo kugabanya amafaranga kwiyamamaza bitwara. Bwana Paul Kagame ayobora u Rwanda kuva mu mwaka w’i 2000. (Reuters)

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG