Uko wahagera

Abaganga Bemeza ko Ubushobozi mu by’Ubwenge kuri Kabuga Felisiyani Buzatera Bugabanuka


Felisiyani Kabuga
Felisiyani Kabuga

Urwego rwasigariyeho kurangiza imanza zasizwe n’inkiko mpuzamahanga mpanabyaha kuri uyu wa kane rwakomeje kumva ibisobanuro by’inzobere z’abaganga basuzumye Kabuga.

Muganga, Gillian Clare Mezey, nawe yabwiye urukiko ko ubushobozi mu by’ubwenge kuri Kabuga bwagabanutse cyane ku buryo atabasha kugira uruhare rwuzuye mu rubanza rwe.

Muganga Porofeseri Gillian Mezey yabwiye urukiko ko mu bihe bitatu bitandukanye yasuzumyemo Kabuga yasanze ubushobozi bwe mu by’ubwenge bugenda bugabanuka.

Yavuze ko ubwo yamusuzumaga bwa mbere mu kwezi kwa Gatanu kwa 2022, bavuganye amasaha abiri n’igice kandi muri icyo gihe cyose Kabuga yabashaga kumva no gusubiza neza bimwe mu bibazo nubwo hari ibyamugoraga, ariko wabonaga ko agerageza.

Nyamara akavuga ko ubwo yamusuzumaga ku nshuro ya kabiri n’iya gatatu – ni ukuvuga mu kwa 11 kwa 2022 no mu kwa Kabiri kwa 2023, byabonekaga ko Kabuga adakomeye nka mbere, ndetse yanyuzagamo agasinzira bigasaba kumukangura, ku buryo byabonekaga ko urwego rwe rwo kuba maso yumva ibirimo kuba rwari rwaragabanutse cyane.

Muganga Mezey akavuga ko muri ibyo biganiro biheruka byabonekaga ko ubumenyi bwe mu bijyanye n’ahantu, igihe ndetse no kumenya abo bavugana byari byaragabanutse agereranyije na mbere ubwo bahuraga.

Ubushobozi bwo Kuburana Ntibuhagije

Iyi nzobere mu buzima bwo mu mutwe yatanze urugero ko ubwo bahuraga mbere ikabaza Kabuga aho ari aho ari ho, uyu yabashije gusubiza ko ari mu Buholandi, ndetse akabasha gusubiza ibijyanye n’amezi ndetse n’umwaka. Mu gihe ku nshuro zakurikiyeho zombi atari akibasha gutanga ibisubizo bya nyabyo ku bijyanye n’amatariki, umwaka cyangwa ngo abashe gusobanura ahantu ari.

Muganga Mezey Gillian akavuga ko yabonye yaratakaje ubushobozi bwo kwibuka ibintu byaba ibya vuba ndetse n’ibimaze igihe, ku buryo atanabashaga kwibuka niba yarigeze kumubona mbere.

Umunyamategeko, Emmanuel Altit, wunganira Kabuga yabajije iyi nzobere niba iryo gabanuka ry’ubushobozi bwo kwibuka biturutse ku ndwara ya dementia Kabuga arwaye bishobora kugera ho bigahagarara, cyangwa se bikomeza kwiyongera.
Aha Muganga Mezey Gillian yasubije ko iri gabanuka ry’ubushobozi bw’ubwonko bwa Kabuga bwo kwibuka bigaragara ko rizakomeza kwiyongera, kandi uko ibintu bihagaze ubu bigoranye cyane kubihagarika cyangwa kubisubiza inyuma.

Maitre Emmanuel Altit yabajije iyi nzobere niba uko bimeze uyu munsi umuntu yagirana na Kabuga ikiganiro gifite umujyo mu bijyanye no kungurana ibitekerezo.
Madamu Gillian aha yasubije ko bibaye ari ikiganiro gisanzwe cyo kumubaza ibijyanye n’ubuzima bwe bw’uwo munsi, nabwo mu mvugo yoroshye mu nteruro ngufi, byashoboka nubwo hari aho byagera akaba yaguha ibisubizo bidahura n’ukuri k’uko ibintu bimeze.

Nyamara ko mu gihe ikiganiro cyaba gikomeye mu bijyanye no kungurana ibitekerezo mbese hajemo ingingo z’urusobe kandi ikiganiro kikamara igihe kinini, bisa nk’aho atabibasha kubera ko atabasha kugumana no kwibuka ibyo mwagiye muvugana, ndetse no gukoresha ubwonko bwe mu gupima no guha agaciro ibyo wamubwiye.

Uyu muganga yongeraho ko agarutse ku byo yari yasabwe gusuzuma niba Kabuga ashobora gukurikira urubanza rwe, akumva ibivugwa, akaba nawe ubwe yasubiza ku byo aregwa, mbese akagira uruhare rwuzuye mu rubanza, ibyo Kabuga atabishobora hashingiwe k’uko ameze ubu.

Kuburana mu Nyandiko na byo Ntibyashoboka

Uyu munyamategeko yabajije Muganga Gillian Mezey ku byari byavuzweho mbere mu rukiko niba Kabuga ashobora kuburanishwa mu nyandiko. Madamu Mezey asubiza ko ibyo ntacyo byahindura.

Ku ruhande rw’Ubushinjacyaha, Madamu Grace Harbour yabajije iyi nzobere ko niba kuba Kabuga yarasuzumwe amaranye iminsi ubundi burwayi ndetse yaramaze iminsi afata imiti bitaba indandaro yo kuba yatakaza ubushobozi mu by’intekerezo mu gihe runaka.

Aha ari ho yamubajije niba mu gihe Kabuga yaba yongeye gusuzumwa mu mezi ari imbere bidashoboka ko hagira kintu gishya cyaba kiyongereye ku buzima bwe bwo mu mutwe mu gihe iryo suzumwa ryakorwa nta bundi burwayi afite.

Muganga Gillian Mezey yasubije ko nta cyahinduka ku bijyanye n’ubushobozi bwe bwo kwibuka kubera ko ibibazo by’ubuzima bya Kabuga bikomeye kandi byamaze kugera mu cyiciro cya karande, kandi bigaragara ko bizakomeza kugenda byiyongera uko imyaka ye yiyongera.

Kabuga Yumva Akiri Umwere

Umucamanza El Baaj yabajije Muganga Gillian Mezey kuri raporo ye yo mu kwezi kwa 12 kwa 2022 aho yavuzemo ko Kabuga asobanukiwe n’ibirego aregwa kandi yumva ingaruka z’urubanza. Amubaza niba n’ubu ariko bikiri. Muganga Gillian asubiza ko na n’ubu ariko bimeze. Aha atanga urugero ko ubwo yamubazaga niba yumva Jenoside icyo bisobanuye, Kabuga yamusubije ko bivuze kurimbura abantu.

Icyakora ku kijyanye no gusobanukirwa n’ingaruka z’urubanza, uyu muganga yavuze ko byagoranye kuganira na Kabuga kuri iyo ngingo, kuko we atiyumva nk’uri muri gereza ko yumva igihe cyose yataha. Iyi nzobere yavuze ko ubwo yabwiraga Kabuga ku byerekeranye n’ubuzima muri gereza n’ibishobora kuzakurikira urubanza, igisubizo cya Kabuga cyakomeje kuba ngo “abantu barabeshya, urukiko ntiruzabyemera, barabizi ko ndi umwere.”

Umucamanza Iain Bonomy ukuriye inteko iburanisha yabajije Madamu Mezey Gillian niba bishoboka ko Kabuga yaburanishwa mu buryo bw’ikoranabuhanga hashingiwe ku buryo bw’ibimenyetso, Kabuga akaba yajya atanga ibimenyetso binyuze mu nyandiko bidasabye ko asubiza mu gihe urubanza rurimo kuba.

Aha Muganga Mezey yasubije ko ibyo Kabuga ari we wabihitamo, ariko kandi hashobora kujya habamo ihindagurika mu mahitamo bitewe n’uko yiyumva.
Yongeraho ko bitewe n’uko ubushobozi bwo kwibuka no gutekereza bya Kabuga byagabanutse cyane, n’ibisubizo yatanga bitaba bitomoye ku buryo byashingirwaho kabone n’iyo byaba mu nyandiko.

Iburanisha rya none ryarangiranye n’ibisobanuro bya Muganga Profeseri Gillian Clare Mezey ku bagize inteko iburanisha. Umucamanza Iain Bonomy yanzura ko iburanisha rizasubukurwa kuwa gatatu utaha, humwa indi nzobere y’umuganga ari nayo ya nyuma mu itsinda ry’abaganga batatu bigenga bakoreye Kabuga isuzuma buzima.

Ino nkuru yateguwe n'Umumenyeshamakuru w'Ijwi ry'Amerika, Themistocles Mutijima.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG