Uko wahagera

Koreya y'Epfo n'Ubuyapani Bigiye Gukorana Inama yo Gutsura Umubano


Ministri w'Intebe w'Ubuyapani Fumio Kishida (iburyo) akorana mu ntoki na Perezida Yoon Suk Yeol wa Koreya y'Epfo (ibumoso) mu nama y'umuryango uhuza ibihugu 10 byo mu majyepfo ya Aziya (ASEAN) yabereye muri Cambodia, taliki 13/11/ 2022.
Ministri w'Intebe w'Ubuyapani Fumio Kishida (iburyo) akorana mu ntoki na Perezida Yoon Suk Yeol wa Koreya y'Epfo (ibumoso) mu nama y'umuryango uhuza ibihugu 10 byo mu majyepfo ya Aziya (ASEAN) yabereye muri Cambodia, taliki 13/11/ 2022.

Abategetsi ba Koreya y’Epfo n’Ubuyapani bazahurira i Tokyo muri iki cyumweru mu nama igamije gutsura umubano hagati y’ibihugu byombi wari warajemo igitotsi kubera igitugu Ubuyapani bwakoresheje bwinjira bukanategekesha icyo kirwa mu kinyejana cya 19

Perezida Yoon Suk Yeol, wa Koreya y’Epfo, azahura na Ministri w’Intebe w’Ubuyapani, Fumio Kishida, kuwa Kane w’iki cyumweru, ku munsi wa mbere w’uruzinduko rw’iminsi ibiri Yoon Suk Yeol azagirira mu Buyapani. Ni rwo ruzinduko rwa mbere umukuru w’igihugu cya Koreya y’Epfo azaba agiriye mu Buyapani kuva mu mwaka w’2011.

Uru ruzinduko ruje hashize iminsi leta ya Yoon Suk Yeol itangaje gahunda yo kwongera amafaranga agenerwa abatsindiye indishyi zihabwa abo ibigo by’Ubuyapani byakoresheje nk’abacakara mu gihe bwategekaga icyo kirwa kuva mu mwaka wa 1910 kugeza 1945.

Mu ntambara y’isi ya kabiri, Abanyakoreya babarirwa mu bihumbi bakoreshejwe uburetwa mu bigo by’Abayapani cyangwa bagashyirwa mu nzu bamwe mu basirikare b’Ubuyapani b’icyo gihe babasangagamo bakabakoresha imibonano mpuzabitsina nk’uburyo bwo kwiahimisha.

Umubano hagati y’ibihugu byombi warushijeho kuzamba mu mwaka wa 2018 ubwo Urukiko rw’Ikirenga rwa Koreya y’Epfo rwategekaga ko ibigo bibiri byo mu Buyapani bitanga indishyi ku miryango yo muri Koreya y’Epfo yakoreshejwe ubwo buretwa. Ibyo bigo ni Nippon Steel gikora ibyuma, na Mitsubishi Heavy Industries gikora imodoka.

Ubuyapani bwo buvuga ko ikibazo cy’indishyi cyakemuwe n’amasezerano yo mu 1965, aho bwahaye Koreya y’Epfo imfashanyo nzahurabukungu ibarirwa muri miliyari z’amadolari. (AP, Reuters)

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG