Uko wahagera

Ikibazo cya Paul Rusesabagina Cyaba Kigiye Gukemurwa


Paul Rusesabagina
Paul Rusesabagina

Perezida Paul Kagame w’u Rwanda yavuze ko hari ibiganiro byatangijwe bigamije kugerageza gukemura ikibazo cy’umunyapolitike Paul Rusesabagina.

Ibi Perezida Kagame yabivugiye mu nama mpuzamahanga ireba iby’umutekano iteraniye I Doha muri Qatari. Yavuganaga n’umunyamakuru Steve Clemons uyobora ikinyamakuru Semafor gikorera muri Leta zunze ubumwe z’Amerika.

Muri iki kiganiro Perezida Kagame w’u Rwanda yarimo agaragariza abayitabiriye urugendo igihugu ke cyanyuzemo rwo kwiyubaka, ubwiyunge n’iterambere ry’igihugu mu myaka irenga 10 ishize.

Muri icyo kiganiro umunyamakuru Clemons yabajije Perezida Kagame ku ifungwa rya Paul Rusesabagina inkiko z’u Rwanda zakatiye imyaka 25 nyuma yo guhamwa n’ibyaha by’ubwicanyi n’iby’iterabwoba. Asubiza umunyamakuru Clemons, Perezida Kagame yavuze ko icyo kibazo kirimo kwigwaho kugira ngo kirangire.

Yagize ati: “Ntabwo turi abantu bashaka guhera ahantu hamwe tudatera imbere ku mpamvu iyo ari yo yose. Nkuko mubizi, no mu mateka yacu, igihe twashakaga gukomeza tujya mbere nkuko twigeze kubivuga twageze n’aho tubabarira ibitababarirwa”.

Perezida Kagame yavuze ko uko ariko bamwe mu bakoze jenoside baje kwisanga bidegembya. Ati: “Ntabwo duheranwa n’amateka yacu. Hari ibiganiro, hari ukureba inzira zose zishoboka zo gukemura icyo kibazo hatabayeho kwirengagiza uburemere bw’ibyaha yahamijwe. Ndatekereza ko hagomba kuboneka uburyo bwo kubitunganya”

Ifatwa n'ifungwa rya Rusesabagina ryateje impaka nyinshi haba mu Rwanda no hanze yarwo.

Leta zunze ubumwe z’Amerika n’indi miryango mpuzamahanga iharanira uburenganzira bwa muntu yakomeje kuvuga ko urubanza rwa Rusesabagina rwaranzwe n’amahinyu menshi ajyanye no kutubahiriza amahame y’iburanisha riboneye, aho leta yagiye kure mu kwivanga mu mikorere y’ubucamanza.

Ibihugu n’imiryango mpuzamahanga bikomeje gusaba leta y'u Rwanda kumurekura kuko bisanga yarafashwe mu buryo butemewe n'amategeko.

Mu muryango we bemeza ko yashimuswe.

Ubutumwa bugufi umuryango wa Rusesabagina wanditse ku rubuga rwa Twitter bugira buti: "Umuryango wacu wiruhukije, wumvise iyo nkuru nziza, kandi dukomeje kugira icyizere cy’uko umwanzuro uganirwaho uzagerwaho mu bihe bya vuba”.

please wait

No media source currently available

0:00 0:02:09 0:00

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG