Uko wahagera

Serwakira Ikomeye Yongeye Kwibasira Igihugu cya Mozambike


Ibiti byagushijwe na serwakira mu mujyi wa Quelimane, Mozambique, taliki 11/3/2023.
Ibiti byagushijwe na serwakira mu mujyi wa Quelimane, Mozambique, taliki 11/3/2023.

Serwakira yahawe izina rya Freddy yibasiye intara yo hagati y’igihugu cya Mozambike kuri iki cyumweru nyuma y’aho umuyaga uvuye mu nyanja y’Ubuhinde ugereye ku butaka muri icyo gihugu ku nshuro ya kabiri muri uku kwezi.

Ni yo serwakira ikomeye kandi imaze igihe kirekire kurusha izindi mu gice cy’amajyepfo y’isi.

Abantu bagera ku 171,000 bagizweho ingaruka na serwakira yibasiye amajyepfo ya Mozambike mu kwezi gushize ihitana abantu 27 muri icyo gihugu no muri Madagascar.

Nkuko bitangazwa n’ibiro by’Umuryango w’Abibumbye bishinzwe kugoboka abari mu kaga, abarenga 500,000 bazagerwaho n’ingaruka za serwakira yibasiye icyo gihugu uyu munsi.

Nyuma yo kurenga umujyi wa Quelimane, serwakira yakomeje igana mu majyepfo y’igihugu cya Malawi nkuko byerekanwa n’amashusho y’ibyogajuru. Intsinga z’amashanyarazi n’izitumanaho mu mujyi wa Quelimane zacitse.

Serwakira Freddy imaze iminsi 35, ni yo ibaye iya mbere imaze igihe kirekire kandi ifite ingufu kurusha izayibanjirije zose. Iheruka kumara igihe kinini yabaye mu 1994 imara iminsi 31 nkuko bitangazwa n’ibiro bishinzwe itaganyagihe ku isi.

Abahanga baravuga ko inkubi z’umuyaga nk’izi zigenda zirushaho kugira ingufu uko inyanja zigenda zirushaho gushyuha bigatuma zikurura imyuka ihumanya ikomeje kwiyongera ku isi.

Bavuga ko ubu bushyuhe bw’amazi y’inyanja bubyara umwuka ushyushye uzamuka mu kirere ukabyara serwakira zikomeye nk’iyi.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG