Uko wahagera

Ubufaransa n’Ubwongereza Byumvikanye ku Masezerano Ku Bijyanye n’Abimukira


Prezida w'Ubufaransa Emmanuel Macron kumwe n'umushikiranganjin wa mbere w'Ubuhindi Rishi Sunak
Prezida w'Ubufaransa Emmanuel Macron kumwe n'umushikiranganjin wa mbere w'Ubuhindi Rishi Sunak

Ubufaransa n’Ubwongereza byumvikanye ku masezerano mashya akubiyemo miliyoni 577 z’amadolari mu bijyanye n’abimukira. Ubwongereza buzaha Ubufaransa miliyoni 480 z’amapawundi yo gufasha kurangiza ikibazo cy’abimukira bajya mu Bwongereza bakoresheje utwato duto.

Ni ukuvuga angana n’amadolari miliyoni 577 ku myaka itatu. Ayo mafaranga azafasha mu kwongera abacunga inyanja no kwagura bijyanye na tekinoloji. Amasezerano mashya yatangajwe na minisitiri w’intebe w’Ubwongereza, Rishi Sunak na Perezida w’Ubufaransa, Emmanuel Macron, mu nama y’abakuru b’ibihugu yari agamije kuvugurura umubano, nyuma y’imyaka utivashe neza, kuva Ubwongereza butangiye inzira yo kuva mu muryango w’ubumwe bw’Ubulayi.

Yari inama ya mbere mu myaka itanu, y’ibihugu bibiri byo ku mugabane w’ubulayi bifite ingabo nyinshi, byombi biri mu kanama ka ONU gashinzwe umutekano ku buryo buhoraho, kandi bifite ubushobozi mu bya nikreyeri.

Muri ayo masezerano mashya, Ubwongereza buzaha amafaranga ibigo bifungirwamo abimukira mu Bufaransa. Ibyo bihugu bibiri kandi, byanemeranijwe kwohereza abofisiye bo mu biro by’igihugu bishinzwe kurwanya ibyaha b’Ubwongereza na bagenzi babo b’Ubufaransa, mu bihugu abajyana abantu ku mugabane w’uburayi mu buryo butemewe n’amategeko, bakunda kubanyuzamo.

Ayo mafaranga azajya atangwa buhoro buhoro. Ubufaransa na bwo buzashyiramo ayandi, nk’uko babyivugiye. (Reuters)

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG