Uko wahagera

ONU Ihangayikishijwe n'Ubushyamirane bw'Ingabo za Kongo n'Imitwe Irwana


Bamwe mu banyagihugu ba Kongo bahunga
Bamwe mu banyagihugu ba Kongo bahunga

Ishami rya ONU ryita ku mpunzi, HCR uyu munsi kuwa gatanu yavuze ko “ihanganyikishijwe bikomeye” n’ubushyamirane hagati y’ingabo za guverinema n’imitwe yitwaje intwaro mu burasirazuba bwa repuburika ya demokarasi ya Kongo, bwatumye abantu babarirwa mu bihumbi amagana bahunga.

Avugira i Geneve mu Busuwisi, umuvugizi wa HCR, Matthew Saltmarsh, yasobanuye ko urugomo rwatumye abantu hafi 300,000 bahunga mu mpande zose za Rutshuru na Masisi mu ntara ya Kivu ya Ruguru, mu kwezi kwa kabiri gushize.

Yagize ati: “Abasivili bakomeje kuhazaharira bikomeye kandi imivu y’amaraso iratemba mu bushyamirane. Mu Bahuye n’izo ngaruka harimo abagore n’abana babashije kurusimbuka kandi ubu barara aho bageze ku gasozi cyangwa mu nkambi zatunganyijwe, barananiwe kandi barahahamutse”.

Saltmarsh yavuze ko HCR n’abafatanyabikorwa bayo begeranyije inkunga y’ubutabazi, ariko ko hakiri ibibazo byo kugera ku bantu bateshejwe ibyabo mu bice bimwe bya Kivu ya ruguru kubera urugomo.

Hagati mu kwezi kwa mbere, ishami rya ONU ritanga imfashanyo, OCHA, yavuze ko imiryango y’ubutabazi 12, yategetswe kugabanya ibikorwa byayo mu bice by’intara ya Ituri, biturutse ku bitero byiyongeraga. (Reuters)

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG