Uko wahagera

Ministiri w'Ingabo w'Amerika Mu Rugendo Mu Burasirazuba Bwo Hagati Ku Bibazo by'Umutekano


Ministiri Lloyd Austin yanyuze no muri Iraki aho yakoreye urugendo rutunguranye
Ministiri Lloyd Austin yanyuze no muri Iraki aho yakoreye urugendo rutunguranye

Minisitiri w'ingabo za Leta zunze ubumwe z'Amerika, Lloyd Austin, ari mu ruzinduko mu Misiri, aho agomba kuganira ku bibazo by'umutekano n'uburenganzira bwa muntu.

Akigera i Kayiro mu gitondo, minisitiri Austin yahise ajya kuganira na Perezida Abdel Fattah el-Sissi. Nyuma yabonanye n’abandi bategetsi batandukanye. Umuvugizi wa leta ya Misiri yatangaje ko mu byo bavuganye bose harimo ubufatanye mu bya gisilikare n’ikibazo cyo mu ntara za Palestina.

Misiri ni cyo gihugu cya mbere mu Burasirazuba bwo hagati bw’isi Leta zunze ubumwe z’Amerika iha intwererano nyinshi mu by’ubukungu n’igisilikare, kuva Misiri ikimara gusinyana amasezerano y’amahoro na Isiraheli mu 1979. Ariko bamwe mu ntumwa za rubanda bo muri Amerika bamaze iminsi bavuga ko izo mfashanyo zikwiye kujyana no kubahiriza uburenganzira bwa muntu.

Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu ivuga ko kuva afashe ubutegetsi mu 2013, Marechal Abdel Fattah Al-Sisi, yaberabeje abatavuga rumwe na leta ye, abanyamakuru, n’impirimbanyi z’uburenganzira bwa muntu. Bamwe muri bo babarirwa mu bihumbi barafungwa.

Inteko ishinga amategeko y’Amerika, Congress, yahagaritse make mu mfashanyo za Misiri. Ariko ku rundi ruhande, isanga ibihugu byombi bikeneranye.

Urugero, Misiri yagiye igira uruhare rukomeye mu mishyikirano yo guhagarika imirwano hagati ya Isiraheli na Palestina. N’ubu muri iyi minsi, irimo iragerageza guhosha amahane ageze mu rwego rwo hejuru cyane bwa mbere muri iyi myaka ya vuba mu ntara ya Cisjordaniya. Uretse ibyo, Leta zunze ubumwe z’Amerika na Misiri barimo barafatanya gushakisha umuti w’ibisubizo bya politiki muri Libiya no muri Sudani.

Nyuma ya Misiri, minisitiri Austin agomba kujya no muri Isiraheli. Yari yahageze akubutse muri Yordaniya na Iraki.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG