Uko wahagera

Muri Maroke Hatangirijwe Urunana Mpuzamahanga rw'Amahoro


Shirin Ebadi, umunyamategeko n’impirimbanyi wo muri Irani, wabonye igihembo cy’amahoro cyitiriwe Nobel mu 2003
Shirin Ebadi, umunyamategeko n’impirimbanyi wo muri Irani, wabonye igihembo cy’amahoro cyitiriwe Nobel mu 2003

Abagore baturuka imihanda yose y'isi bateraniye muri Maroke kugirango batangize icyo bise urunana mpuzamahanga rw'amahoro.

Barashaka ko ijwi ry'abategarugoli ryumvikana muri ibi bihe by'intambara mu bihugu bitandukanye.

Uru runana rwatangijwe n’abategarugoli b’Abayisilamukazi n’Abayahudikazi mu Bufransa mu mwaka ushize.

Biyise “ingabo z’amahoro.” Basanga byihutirwa gushakisha amahoro muri ibi bihe by’intambara mu bihugu nka Ukraine, Siriya, Yemen n’ahandi. Baragira, bati: “Turashaka ko abagore bo ku isi yose bahagurukira amahoro, ubutabera, n’uburinganire.”

Batumije iyi nama mu rwego rw’umunsi mpuzamahanga wahariwe abari n’abategarugori. Barayikorera mu mujyi w’icyambu cya Essaouira, ku Nyanja y’Atlantika, ufite amateka yo guhuza abaharanira amahiro b’Abayisilamu n’Abayahudi.

Mu bayirimo, twavuga nka Shirin Ebadi, umunyamategeko n’impirimbanyi wo muri Irani, wabonye igihembo cy’amahoro cyitiriwe Nobel mu 2003, n’Umunyarwandakazi Jessica Mwiza wo mu muryango Ibuka uvugira abarokotse jenoside mu Rwanda mu 1994.

Uyu munsi bakoze koko urunana rw’ikimenyetso. Bazasoza inama ejo kuwa kane n’urugendo rw’amahoro.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG