Uko wahagera

RDC: Ubuke bw'Uburuhukiro bw'Abitabye Imana Buhangayikishije Abatuye Uvira


Ibitaro bikuru by'umujyi wa Uvira mu burasirazuba bwa repubulika ya Demokarasi ya Kongo: Photo- Vedaste Ngabo, VOA
Ibitaro bikuru by'umujyi wa Uvira mu burasirazuba bwa repubulika ya Demokarasi ya Kongo: Photo- Vedaste Ngabo, VOA

Mu mujyi wa Uvira uri mu burasizuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Kongo haravugwa ikibazo cy’ubuke bw’ibyumba by’uburuhukiro bakunze kwita morgues mu Gifaransa.

Uyu mujyi utuwe n’abaturage barenga ibihumbi 400 nkuko byemezwa n’ubuyobozi bwawo. Bamwe mu bawutuye bavuga ko iyo bapfushije abantu babura aho bashyira imirambo mu gihe bitegura kuyishyingura.

Bimwe mu bitaro bitandukanye byo mu mujyi wa Uvira n’ibindi byo muri Teritware ya Uvira nta buruhukiro bw’abitabye Imana (morgues) bifite. Ibitaro bikuru bya Uvira ni ho honyine hari uburuhukiro bufite ibyumba bibiri by’uburuhukiro. Ibi byumba ni byo byakira abitabye Imana baguye mu bice bitandukanye by’uturere tw’ubuzima twa Uvira, Kiliba, Plaine de la Ruzizi na Luvungi.

Abaturage bifashisha ibitaro bikuru bya Uvira bavuga ko babangamiwe no kuba uburuhukiro bwabyo bushobora kwakira imirambo ibiri gusa mu gihe abantu bapfa muri ako karere bakomeje kwiyongera.

Kubera ubuke bw’ibyumba by’uburuhukiro ku bitaro bikuru bya Uvira rimwe na rimwe biba ngombwa gukuramo imirambo imaze iminsi bakayishyira hasi kugira ngo indi ibone aho ijya.

Iki kibazo cy’uburukiro si mu bitaro bya Uvira kivugwa gusa ahubwo no mu bindi bitaro bitandukanye muri Teritware za Fizi, Uvira na Mwenga kirahari. Rimwe na rimwe hari aho abaturage batera imirambo peteroli mu rwego rwo kuyirinda kwangirika.

Avugana n’ijwi ry’Amerika, muganga mukuru w’ibitaro bya Uvira, Dr Mashupa Salom, yavuze ko ibitaro byari bifite ibyumba bine bashyiramo imirambo ariko bibiri bikaba bitagikora kubera ibyuma bibikonjesha byapfuye. Gusa avuga ko hari umuterankunga mushya ugiye kubaka ibindi byumba by’uburuhukiro

please wait

No media source currently available

0:00 0:03:45 0:00

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG