Uko wahagera

Ingabo za Ukraine n'iz'Uburusiya Zirasibanira mu Mujyi wa Bakhmut


Ingabo za Ukraine zerekeje hafi y'umujyi wa Bakhmut
Ingabo za Ukraine zerekeje hafi y'umujyi wa Bakhmut

Ministri w’ingabo w’Amerika, Lloyd Austin, kuri uyu wa mbere yatangaje ko ingabo z’Uburusiya ziramutse zishoboye kwigarurira umujyi wa Bakhmut uri mu burasirazuba bwa Ukraine, byatuma intambara hagati y’ibihugu byombi ihindura isura.

Ministri w’ingabo w’Amerika, Lloyd Austin, avuga ko agaciro k’umujyi wa Bakhmut uri mu burasirazuba bwa Ukraine kagaragarira mu mumaro uwo mujyi ufite mu rwego rw’ibikorwa bya gisirikare no mu bimenyetso uwo mujyi uhagarariye.

Mu mezi ashize, umujyi wa Bakhmut wabaye isibaniro ry’intambara ikomeye hagati y’ingabo za Ukraine n’iz’Uburusiya, bukomeje gushaka kwigarurira intara ya Donetsk.

Mu ruzinduko yagiriye muri Jordaniya kuri uyu wa mbere, Ministri w’Ingabo w’Amerika, Lloyd Austin, yabwiye abanyamakuru ko atabona imbogamizi mu cyemezo cya Ukraine cyo kujyana ingabo zayo mu burengerazuba bw’uyu mujyi.

Kuri uyu wa mbere Ukraine yatangaje ko Uburusiya bwongeye kuyigabaho ibitero bukoresheje indege zitagira abapilote bita drones, bwakuye mu gihugu cya Irani. Ukraine yavuze ko yahanuye izigera kuri 13 muri 15 zari zagabye igitero. (VOA)

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG