Uko wahagera

Ubushinwa na Tayiwani Byongeye Guterana Amagambo


Ministri w'intebe w'Ubushinwa Li Keqiang
Ministri w'intebe w'Ubushinwa Li Keqiang

Ibyo byabaye nyuma y’ibyo ministri w’intebe w’Ubushinwa, Li Keqiang yatangarije abadepite mu nama ngarukamwaka yitabiriwe n’abantu barenga 3000, avuga ko ikibazo cya Tayiwani gikwiriye gukemurira rimwe na rizima.

Li yavugaga ko hakwiriye kubaho inzira zo guhuza Tayiwani n’Ubushinwa nk’igihugu kimwe kandi zibuza ko Tayiwani yakwifata nk’igihugu cyigenga.

Tayiwani yasubije ayo magambo ivuga ko Ubushinwa bukwiriye kubaha demokarasi n’ukwishyira ukizana kw’abantu bayo. Benshi mu baturage ba Tayiwani berekanye ko batifuza ko icyo kirwa cyakwigarurirwa n’Ubushinwa nk’igihugu kimwe.

Ubushinwa bumaze imyaka itatu bwongera ibikorwa bya gisirikare hafi y’iki kirwa bufata nk’umutoni wa Leta zunze ubumwe z’Amerika bitewe n’uko igishyigikira ku rwego mpuzamahanga kandi ikanagiha intwaro.

Perezida wa Tayiwani Tsai Ing-wen yakunze gushaka ko haba ibiganiro hagati y’impande zombi ariko ubushinwa ntibubikozwe kubera ko bumufata nkutatezuka ku kwigenga kw’icyo kirwa. Tayiwani izajya mu matora umwaka utaha. Ikibazo cy’umubano wayo n’ubushinwa ni kimwe mu byitezwe kuzagarukwaho cyane n’abaziyamamaza.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG