Uko wahagera

Amerika Yatangije Imyitozo n’Ingabo z’Ibihugu by’Afurika muri Ghana


Ingabo z'Amerika mu bikorwa by'imyitozo n'iz'ibihugu by'Afurika
Ingabo z'Amerika mu bikorwa by'imyitozo n'iz'ibihugu by'Afurika

Iyo myitotozo igamije kongera ubushobozi bw’ibyo bihugu mu kurinda imipaka yabyo ibitero by’imitwe y’iterabwoba.

Iyo myitozo izwi cyane nka flintlock ihuza abasirikari baturutse mu bihugu bitandukanye by’Afurika ikayoborwa n’abasirikari b’Abanyamerika nabo ku mugabane w’Ubulayi.

Igamije gutoza abanyafurika guhangana n’imwitwe y’iterabwoba ikomeje kwiyongera mu bice bitandukanye byo ku mugabane w’Afurika.

Baratozwa kurasa no gukora ibikorwa by’ubutabazi bw’ibanze mu gihe cy’intambara.

Mu itangazo, ibiro by’ingabo z’Amerika muri Afurika bivuga ko, intego y’iyo myitozo ari ukongera ubushobozi bw’izo ngabo mu guhangana n’ibikorwa by’iterabwoba, guteza imbere ubufatanye no guhana amakuru hagati y’ingabo z’ibihugu by’Afurika.

Ibikora by’imitwe y’intagondwa za kiyisilamu byatangiriye muri Mali mu 2012 biragenda byiyongera bikaba bimaze gushinga iminzi mu bindi bihugu nka Nijeri na Burkina Faso. Muri iki gihe birimo kwinjira no mu duce twa Benin, Togo na Koti Divuwari.

Urugomo n’imvururu biterwa niyo mitwe bimaze guhitana ibihumbi by’abatuarage, abandi babarirwa muri za miliyoni bakurwa mu byabo.

Hari impungege ko ibyo bikorwa bishobora no kugera muri Ghana biturutse muri Burkina Faso ihana imbibe nayo.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG