Uko wahagera

Ubufaransa Bwatangiye Gahunda yo Kuvugurura Umubano Wabwo n'Afurika


Perezida w'Ubufaransa Emmanuel Macron
Perezida w'Ubufaransa Emmanuel Macron

Perezida w'Ubufaransa, Emmanuel Macron, yatangiye uruzinduko rw'iminsi itanu mu bihugu bine by'Afurika yo hagati. Arashaka kuvugurura umubano n'Afurika.

Macron yatangiriye urugendo rwe i Libreville, muri Gabon. Azahava ajye i Luanda muri Angola, i Brazzaville muri Kongo, n’i Kinshasa muri Repubulika ya Demokarasi ya Kongo.

Uru ruzinduko, rwa 18 muri Afrika kuva ageze ku butegetsi bwa mbere mu 2017, arugiyemo mu gihe bimwe mu bihugu by’Afurika, by’umwihariko ibyari byarakolonijwe n’Ubufaransa, bitakibwibonamo. Ahubwo burimo burasimburwa n’Uburusiya n’Ubushinwa.

Ni muri urwo rwego Macron yatangaje, ejobundi kuwa mbere, ko politiki ya mpatsibihugu y’Ubufaransa muri Afurika itagifite umwanya, n’imigambi mishya y’umubano w’Ubufaransa n’Afrika. Iyo irimo kugabanya ingabo zabwo bufite ku mugabane, no gufatanya ibigo byazo n’ingabo z’ibihugu zizaba ziri mu myaka icumi iri imbere.

Burkina Faso, Mali na Repubulika ya Santrafurika birukanye ingabo z’Ubufaransa zari zihari. Umutwe w’bacanshuro b’Abarusiya “Wagner” ahubwo ni wo urimo uhashinga ibirindiro.

Hagati aho, Emmanuel Macron agiye i Libreville no mu nama y’abakuru b’ibihugu by’akarere kitwa “Ikibaya cya Kongo” ku kibazo cyo kubungabunga amashyamba kimeza yo muri Afurika yo hagati. Abahanga bavuga ko iki kibaya ari ibihaha bya kabiri by’isi, nyuma y’Amazoniya yo muri Brezil, yombi arimo kurimburwa rikabije.

Iyi nama yatangiye uyu munsi izarangira ejo. Mu bakuru b’ibihugu bayirimo twavuga nyine Emmanuel Macron, Ali Bongo Ondimba wa Gabon, Denis Sassou-Nguesso wa Congo-Brazzaville, Faustin Archange Touadéra wa Repubulika ya Santrafrika, Mahamat Idriss Déby Itno wa Cadi, na Teodoro Obiang Nguema wa Gineya Ekwatoriyari.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG