Uko wahagera

Kuki Ikibazo cyo Kugwingira kw'Abana Cyabaye Ingorabahizi mu Rwanda?


Abakozi b'inzego z'ubuvuzi bapima akaboko k'umwana ngo barebe ko yakuze neza.
Abakozi b'inzego z'ubuvuzi bapima akaboko k'umwana ngo barebe ko yakuze neza.

Leta y’u Rwanda iratangaza ko yihaye imyaka ibiri yo kurangiza ikibazo cy’igwingira mu bana. Imibare igaragazwa n’inzego zishinzwe ubuzima mu Rwanda yerekana ko muri iki gihe mu Rwanda, umwana umwe muri batatu aba yaragwingiye.

Mu nama y’igihugu y’umushikirano yasojwe i Kigali kuri uyu wa kabiri, Ministeri y’ubuzima mu Rwanda yagaragaje ko ikibazo cy’igwingira ry’abana gikwiriye imbaraga nyinshi zitandukanye kuko ari kimwe mu bihangayikishije igihugu.

Ministiri w’ubuzima Sabin Nsanzimana, yabwiye abitabiriye iyi nama ya 18 ko nk’abashinzwe ubuzima, ikibazo cy’abana bagwingira bakibona nk’indwara ndetse nk’icyorezo.

Uyu muyobozi avuga ko igwingira ry’abana riterwa ahanini ni indyo ituzuye, inzoka abana bakura mu mazi yanduye banywa cyangwa atekeshwa ibyo kurya, n’ibibazo abana bagira kubera amakimbirane aba hafi yabo - ubwonko bw’umwana ntibwihanganira ibintu bibi bibubuza kwisanzura.

Minisitiri Nsanzimana yemera ko umusaruro wo kuwanya igwingira mu bana utagenze neza, kuko mu myaka 10, ryagabanutseho gatanu kw’ijana gusa.

Ikibazo cy’igwingira ry’abana umukuru w’igihugu Paul Kagame yakigarutseho muri iyi nama y’umushyikirano, avuga ko imikorere mibi ya bamwe mu bayobozi ariyo idindiza iterambere ry’igihugu, ukabona abana bamwe baragwingiye, abayobozi bashishe.

Ikibazo cy’indwara zitandura na cyo cyagaragajwe nk’ikigoye mu Rwanda. Ministeri y’ubuzima yagaragaje ko izi ndwara zasimbuye izari zisanzwe zihitana abanyarwanda benshi zirimo Malariya.

Izi ndwara zitandura zigira umwihariko ko uwo zifashe, ahita yiheba kuko zitagira umuti, hakiyongeraho ko zikenesha umuryango.

Inama y’umushyikirano yasoje imirimo yayo, hadatangajwe imyanzuro yayivuyemo, kuko izashyikirizwa abitabiriye iyi nama nyuma nk’uko byatangajwe.

please wait

No media source currently available

0:00 0:04:11 0:00

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG