Uko wahagera

Rwanda: Inama y'Umushyikirano ya 18 Yasuzumye Izihe Ngingo?


Perezida Paul Kagame w'u Rwanda atangiza ku mugaragaro inama y'umushyikirano ya 18 i Kigali mu Rwanda taliki 27/2/2023. Photo: Twitter/ Presidency|Rwanda
Perezida Paul Kagame w'u Rwanda atangiza ku mugaragaro inama y'umushyikirano ya 18 i Kigali mu Rwanda taliki 27/2/2023. Photo: Twitter/ Presidency|Rwanda

Kuri uyu wa mbere mu Rwanda hatangiye inama y’umushyikirano ya 18 yitabiriwe n’abantu barenga 2000.

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame watangije iyo nama yanenze abayobozi batita ku byo bashinzwe ahubwo bakigira mu bibafitiye inyungu.

Perezida Kagame Yaneze Abayobozi Batita ku Nshingano Zabo
please wait

No media source currently available

0:00 0:06:16 0:00

Muri iyi nama kandi Ikigo cy'Igihugu cy'Ibarurishamibare cyagaragaje ibyavuye mu ibarura rusange ry’abaturage ryakozwe mu mwaka ushize.

Iki kigo cyerekanye ko Abanyarwanda bageze kuri miliyoni 13.246.394 bavuye kuri miliyoni 10.5 babaruwe mu mwaka wa 2012. Iyi mibare yavuye mu ibarura yerekana ko abagera kuri 48, 5% ari abagabo, naho 51, 5% ari abagore. Iri zamuka rihuzwa n’uburyo butandukanye bwagabanyije umubare w’abana bavuka.

Muri iyo mibare, nibura umugore wo mu cyaro ufite hagati y’imyaka 16-49 ashobora kubyara abana ku mpuzandengo ya 3.8, uwo mu mujyi bikaba impuzadengo y’abana 3.2.

Iri barura rusange rya gatanu ryakozwe mu mwaka ushize, ryakurikiye iryabaye mu 1978 ryerekanye ko Abanyarwanda bari miliyoni 4,6, iryo mu 1991 ryerekana ko ari miliyoni 7,1, iryo mu 2002 ryerekana ko ari miliyoni 8,1.

Inkuru irambuye Ijwi ry’Amerika riracyayibategurira irabageraho mu makuru yacu ari imbere.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG