Abategetsi bo mu Butaliyani batangaje ko ubwato bwubakishijwe imbaho bwari butwaye abimukira bwashwanyagurikiye hagati mu nyanja butaragera ku nkombe bugahitana abantu 43 barimo n’uruhinja.
Ubutegetsi bwavuze ko ubwo bwato bwari butwaye abantu barenga 100, abagera kuri 80 babashije kurokoka ako kaga.
Kuri iki cyumweru, imwe mu mirambo y'abo bwari butwaye yagaragaye itembanwa n’umuhengeri ku nkombe y’inyanja mu ntara ya Crotone.
Umuyobozi w’intara ya Crotone, Vicenzo Voce, yavuze ko ibyabaye ari ibyago bikomeye.
Umushumba wa Kiliziya gatulika ku isi, Papa Fransisiko kuri iki cyumweru yavuze ko asengera buri umwe muri abo bimukira, yaba ababuriwe irengero cyangwa ababashije kurokoka ako kaga.
Papa Fransisiko kandi yavuze kandi ko asengera abakora ubutabazi n’abakira abo bimukira. (VOA)
Facebook Forum