Uko wahagera

Eskom Yirukanye Umuyobozi Wayo Yavuze ko ANC Yamunzwe na Ruswa


Andre de Ruyter yirukanywe

Muri Afrika y'Epfo, Eskom (ikigo cya leta gishinzwe amashanyarazi) yirukanye umuyobozi mukuru wayo.

Mu itangazo yashyize ahagaragara, Eskom ivuga ko yashinze umuyobozi w’ishami ryayo ry’imali, Calib Cassim, guhita atangira uyu munsi kuyobora sosiyete kugera igihe izafatira ibindi byemezo. Cassim asimbuye Andre de Ruyter, uzize ko yatangaje mu binyamakuru kuwa kabiri w’iki cyumweru ko ishyaka ANC riri ku butegetsi muri Afrika y’Epfo ryamunzwe na ruswa.

Mu magambo ye, de Ruyter yavuze ko muri Eskom harimo ruswa ishamikiye kuri ANC, bigatuma guverinoma itagira ubushake bwo kuyihagarika no gushaka umuti w’ikibazo cy’amashanyarazi, cyabaye ndanze muri Afrika y’Epfo. Yemeza ko Eskom ihomba buri kwezi akayabo k’amadolari miliyoni 50 kubera ruswa. Ariko nta bimenyetso yerekanye.

Umunyamabanga mukuru wa ANC, Fikile Mbalula, yateye utwatsi ibirego bya de Ruyter, avuga ahubwo ko ari we wananiwe kuyobora Eskom uko bikwiye, bituma amashanyarazi abura mu gihugu.

Eskom ifite imyenda y’amarand (amafaranga y’Afrika y’Epfo) miliyari 423, ni nk’amadolari y’Abanyamerika miliyari 23.24. Ejobundi kuwa gatatu, minisitiri w’imari y’Afrika y’Epfo, Enoch Godongwana, yatangaje ko leta yagennye mu ngengo yayo kwishyurira Eskom byibura kimwe cya kabiri cy’iyo myenda yayo.

Eskom imaze imyaka iregwamo ruswa. Byatumye n’ubucamanza butangira kubyitaho mu madosiye avugwamo abaminisitiri bamwe na bamwe na Jacob Zuma wigeze kuba umukuru w’igihugu.

Ikibazo cy’amashanyarazi, acika byibura amasaha umunani buri munsi rimwe na rimwe, cyateye ingorane mu bukungu bw’igihugu, bituma Perezida Cyril Ramaphosa atangaza muri uku kwezi amategeko yo mu bihe by’ibiza.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG