Uko wahagera

Urukiko rw'Ikirenga mu Rwanda Rwafunze Umunyemari Mironko


Mironko Francois Xavier
Mironko Francois Xavier

Urukiko rw’ikirenga rw’u Rwanda ejo bundi kuwa Gatatu rwafashe icyemezo cyo gufunga umunyemari w’umunyarwanda, bwana Francois Xavier Mironko, imyaka ibiri.

Muri iyo, umwaka umwe n’amezi icyenda bikagirwa igihe gisubitswe, bivuze ko yategetswe gufungwa amezi atatu. Nk’uko abakurikiraniye urwo rubanza hafi, batifuje kuvuga batubwiye, mu byo Mironko yaba yarazize harimo ko yaba yarabwiye urukiko ko ari mu karengane kuko urukiko rufata ibyemezo bibogamye kandi rwabikoze kenshi.

Urukiko ruvuga ko Mironko yarusuzuguye mu nyandiko no mu magambo. Ejo Mironko yari yitabye urwo rukiko kugirango aburane urubanza rufitanye isano n’imitungo ye.

Mugenzi wacu Venuste Nshimiyimana amaze kuvugana na bwana Valentin Akayezu Umuhumuza, impuguke mu by’amategeko, wabaye umucamanza mu Rwanda igihe cy’imyaka icyenda, kandi yigisha n’amategeko muri kaminuza. Valentin Umuhumuza ubu uri mu Buholandi, aratangira asobanura icyo amategeko yaba areba icyo gihano ateganya.

Urukiko rw'Ikirenga mu Rwanda Rwafunze Umunyemari Mironko
please wait

No media source currently available

0:00 0:05:27 0:00

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG