Uko wahagera

ONU Ikeneye Miliyari $2 yo Kugoboka Abajahajwe n'Intambara muri Kongo


Abaturage bahunze intambara mu burasirazuba bwa Kongo
Abaturage bahunze intambara mu burasirazuba bwa Kongo

Umuryango w'Abibumbye uvuga ko ukeneye amadolari arenga miliyari ebyiri yo gufasha abakuwe mu babyo n'intambara ya M23 mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Kongo.

Guhera mu mpera z’umwaka ushize, imirwano ya M23 mu ntara ya Kivu ya Ruguru yirukanye mu byabo abaturage barenga 600.000 nk’uko ONU (Umuryango w’Abibumye) ibivuga. Ariko rero, mu itangazo yashyize ahagaragara, umuhuzabikowa wa ONU muri Repubulika ya Demokarasi ya Kongo, Bruno Lemarquis, avuga ko basanze ku gasi n’abandi benshi cyane, ku buryo abavuye mu byabo bose hamwe muri Kongo bagera kuri miliyoni 5,7. Ni bo baturage benshi babaye impunzi imbere mu gihugu cyabo kurusha ahandi muri Afrika.

Kugirango ONU ibatabare uko bikwiye, Bruno Lemarquis asobanura ko irimo ishakisha amadolari miliyari 2.25. Ati: “Akenewe cyane cyane mu ntara za Ituri, Kivu ya Ruguru na Kivu y’Epfo ziri mu burasirazuba bwa Kongo, na Kasai” mu burengerazuba bwo hagati mu gihugu” aho ingabo z’igihugu zirwana n’umutwe w’inyeshyamba witwa Kamwina Nsapu kuva mu 2016.

Umuhuzabikowa wa ONU muri Repubulika ya Demokarasi ya Kongo, Bruno Lemarquis, yongeraho ko imfashanyo zihutirwa ari iz’ibiribwa, amazi, imiti n’ubwugamo.

Ntivuze ariko ko bari imbokoboko gusa. Ahubwo ni uko mu 2022 ONU yateganyaga kuzabona amadolari miliyari 1.88 yo gukoresha mu butabazi muri Kongo. Ariko kugeza ubu iracyabura nyine amadolari miliyari 2,25.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG