Uko wahagera

Kenya: Hagaragaye Ihohotera Rishingiye ku Gitsina mu Bakora mu Mirima y'Icyayi


Abakozi basarura icyayi muri Kenya
Abakozi basarura icyayi muri Kenya

Igitangazamakuru cy’Abongereza, BBC, kuri uyu wa Mbere cyatangaje ko gifite gihamya ko hari ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorerwa abakozi bo mu mirima y’icyayi mu gihugu cya Kenya.

Muri videwo yagaragaye ku rubuga rwa murandasi rwa BBC World, umwe mu bayobozi b’abakozi agaragara ari kumwe n’umunyamakuru wiyoberanyije, amusaba kumukorakora no kwiyambura imyenda. Uwo muyobozi ntabwo yari azi ko arimo gufatwa amashusho. Ntiyari azi kandi ko hafi aho hari abakozi ba BBC biteguye gutabara uwo munyamakuru wiyoberanyije.

Abagore barenga 70 babwiye BBC ko abakoresha babo babakoreye ihohotera rishingiye ku gitsina. Abo bahohotewe bakora mu mirima y’icyayi y’ibigo bikomeye nka Unilever, Lipton na James Finlay & Co, bigurisha icyayi ku masoko yo mu Bwongereza. Hari bamwe muri aba bagore babwiye BBC ko akazi katakiboneka bityo ko nta yandi mahitamo bari bafite.

Ku wundi murima w’icyayi, uyu munyamakuru wiyoberanyije yagiye aho abakoresha batangaga amabwiriza ku bakozi bashya batangiye akazi. Mu ijambo rye yavuze ko icyo kigo kitihanganira abakora ihohotera rishingiye ku gitsina, ariko nyuma aza kumutumira ngo bahurire mu kabari k’imwe muri za hoteli zaho nyuma amusaba ko bajyana iwe nkuko BBC ibitangaza.

Ikigo cya Finley cyabwiye BBC ko cyatangiye iperereza rigamije kureba niba ibikorwa byabo byo muri Kenya byaba bifite ikibazo cy’ihohotera rishingiye ku gitsina. Ikigo cya Lipton na cyo cyaguze imwe mu mirima ya Unilever igihe BBC yakoraga iyi nkuru na cyo cyavuze ko cyatangiye kibikoraho iperereza. (VOA News)

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG