Inzego z’ubutabera mu Rwanda kuri uyu wa gatatu zafunguye ibyumba abagororwa bazajya baburaniramo hifashishijwe ikoranabuhanga muri gereza ya Mageragere i Kigali.
Ni gahunda abashinzwe za gereza mu Rwanda bemeza ko izagabanya amafaranga yagendaga ku bagororwa bajya hirya no hino mu nkiko, ndetse no kugabanya abagororwa bajyaga batoroka bagiye kuburana.
Umunyamakuru w’Ijwi ry’Amerika Assumpta Kaboyi yabikurikiranye ategura inkuru irambuye ushobora kumva mu ijwi rye hano hepfo
Facebook Forum