Uko wahagera

Mu Rwanda Urukiko Rwasheshe Urubanza rw'Umuryango wa Rwigara na COGEBANK


Adeline Rwigara
Adeline Rwigara

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, umucamanza mu rukiko rukuru rw'Ubucuruzi mu Rwanda yasibye mu bitabo by’inkiko urubanza rw’ubujurire uruganda rw’itabi rwa nyakwigendera Asinapol Rwigara rwaregagamo banki y’ubucuruzi COGEBANK.

Yafashe iki cyemezo nyuma yo kubona uruganda Premier Tobacco Company Ltd rudahagarariwe kandi ari rwo rwatanze ikirego rwaregeraga kwemeza ko rutabereyemo umwenda COGEBANK no gusaba gusubirana ibyangombwa by’imitungo yarwo.

Adeline Mukangemanyi Rwigara, umufasha wa nyakwigendera Rwigara Assinapol, aravuga ko azakomeza gukurikirana imitungo y’umuryango wa Assinapol Rwigara kugeza ku iherezo.

Umunyamakuru w’Ijwi ry’Amerika Eric Bagiruwubusa yakurikiranye uby’urwo rubanza ategura inkuru irambuye ushobora kumva mu ijwi rye hano hepfo

please wait

No media source currently available

0:00 0:05:46 0:00

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG