Uko wahagera

Urukiko rwo mu Rwanda Rwatangiye Kumva Abahoze mu Mutwe wa FDLR


Bamwe mu basirikare bakuru bahoze mu mutwe wa FDLR urwanya ubutegetsi buriho mu Rwanda bari imbere y'urugereko rwihariye rw’urukiko rukuru ruburanisha ibyaha byo ku rwego mpuzamahanga ruri i Nyanza mu majyepfo y'u Rwanda. Photo/ Eric Bagiruwubusa, VOA
Bamwe mu basirikare bakuru bahoze mu mutwe wa FDLR urwanya ubutegetsi buriho mu Rwanda bari imbere y'urugereko rwihariye rw’urukiko rukuru ruburanisha ibyaha byo ku rwego mpuzamahanga ruri i Nyanza mu majyepfo y'u Rwanda. Photo/ Eric Bagiruwubusa, VOA

Umucamanza mu rugereko rwihariye rw’urukiko rukuru ruburanisha ibyaha byo ku rwego mpuzamahanga yatangiye kumva abahoze ari abasirikare bakuru mu mutwe wa FDLR urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda.

Abireguye kuri uyu wa Kabiri basabye kubagira abere bagasubira mu buzima busanzwe, mu gihe ku wa mbere w’iki cyumweru, ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwari bwasabye kubahanisha igifungo cy’imyaka 25 muri gereza. Bubarega ibyaha by’iteraboba.

Joseph Habyarimana alias Mucebo Sophonie wari ufite ipeti rya Jenerali Majoro ni we wabimburiye abandi avuga ku bihano ubushinjacyaha bwamusabiye we na bagenzi be batanu. Kuwa Mbere w’iki cyumweru ubushinjacyaha bwari bawabasabiye bose uko ari batandatu gufungwa imyaka 25 muri gereza.

Jenerali Habyarimana wafashe umwanya munini yabwiye urukiko ko uruhande yatangiranye yiregura akomeje kurutsimbararaho ahakana ibyaha. Yakunze kumvikana abwira urukiko ko ibyo umushinjacyaha amurega amubeshyera.

Ku mutangabuhamya Martin Nzitonda umushinja, Habyarimana avuga ko ubuhamya bwe aho kumushinja bumushinjura. Nk’aho avuga ko yamushinjuye ku gitero cyagabwe ku Rwanda cyiswe “Oracle du Seigneur” kuko yaciriwe imanza n’ubuyobozi bwa gisirikare bumubaza impamvu yakwepye icyo gitero.

Uyu wahoze akomeye muri FDLR akemeza ko ubushinjacyaha bumurega ko yaboneye amapeti ya Majoro na Liyetona Koloneli mu mutwe w’abacengezi PALIR-ALIR . Ibyo na byo avuga ko ari ukumubeshyera. Yavuze ko ayo mapeti yayaboneye muri FDLR-FOCA.

Yavuze ko yafashwe mu 2016 afungirwa i Kinshasa imyaka ibiri. Yavuze ko mu bihe bitandukanye ubugenzacyaha bw’u Rwanda bwamubarizaga mu nzu z’imbohe z’ibanga zizwi nka “Safe houses” kandi zikamuhatira gusinya inyandiko mvugo ku ngufu atazi ibizikubiyemo. Yemeje ko yemeraga ibyo bamutegekaga mu mugambi wo kwirinda ko yaribuzimire.

Akabwira urukiko ko aho yashatse gusoma inyandikomvugo umugenzacyaha yamubwiye ati “Oya muzehe sinya cyangwa nkohereze kwa Satani”. Ni imwe mu mvugo z’uregwa zazamuye amarangamutima mu rukiko. Ku bitero byagabwe ku Rwanda Habyarimana avuga ko yari afunzwe nta ruhare yabigizemo.

Yasobanuye ko nta bugambanyi yagize ku gihugu cyamubyaye kuko atigeze akandagira ku butaka bwacyo yitwaje imbunda mu gitero icyo ari cyo cyose. Ku cyaha cyo kuba mu ishyirahamwe ry’iterabwoba aravuga ko itegeko rigihana ryagiyeho mu 2018 yaramaze gufatwa agafungwa . We n’umwunganira mu mategeko Ignace Ndagijimana bavuga ko icyo atagombye kukiregwa.

Jeneral Habyarimana aravuga ko mu mwaka wa 2016 ari bwo yahawe inshingano zo kwambura intwaro abari abarwanyi ba FDLR Walungu, Welekare na Kanyabayonga. Kubwe abo basaga 200 ni bo baje bagasubizwa mu buzima busanzwe. Yabwiye urukiko ko icyo gikorwa yakoze yagombye kukibonera inyiturano.

Umwunganira mu mategeko Ndagijimana aravuga ko ubushinjacyaha bwivuguruza. Avuga ko hamwe buvuga ko yari mu mutwe w’iterabwoba ahandi mu ishyirahamwe ry’iterabwoba. Mu magambo ye ati “Ni nko kuvuga ngo nitabyara inyana ibyare ikimasa.”

Ubushinjacyaha bugasubiza ko bwabareze ibikorwa bigize ibyaha butabareze iby’amategeko abihana. Uwitwa Marc Habimana na we wari ku ipeti rya Koloneli ahakana igitero “Oracle du Seigneur”. Avuga ko bitashobokaga ko yagira igikorwa ajyamo kubera uburwayi. Na we avuga ko atigeze agerageza ubugambanyi ku gihugu cy’u Rwanda. Yemera ko mu 1996 yari yaratashye mu Rwanda ariko kubera intambara z’abacengezi zituma asubira i Kongo.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG