Uko wahagera

Leta y'Afuganistani Irigamba Gushegesha Umutwe w'Abarwanyi ba Kiyisilamu


Zabihullah Mujahid umuvugizi w'Abatalibani muri Afuganistani
Zabihullah Mujahid umuvugizi w'Abatalibani muri Afuganistani

Ingabo za leta y’Abatalibani muri Afuganistani zagabye igitero ku ndiri y’abarwanyi ba leta ya cy’Isilamu i Kabul mu murwa mukuru bahitana bamwe muri bo nkuko inzego z’ubutegetsi zibitangaza.

Igitero cyagabwe kuri uwo mutwe w’iterabwoba ku mugoroba w’ejo cyabaye nyuma y’uko Arabia Saoudite ikuyeyo abadiplomate bayo n’abakozi b’ambasade bose, ivuga ko ifite amakenga ku mutekano wabo.

Umuvugizi w’Abatalibani, Zabihullah Mujahid, yatangaje bike kuri icyo gitero cyabereye mu gace ka Kart-e, hashize akanya gato kigabwe. Yavuze ko icyo gitero cyagabwe ku ndiri ikomeye y’abarwanyi ba Daesh baheruka gutera mu murwa mukuru i Kabul kigahitana bamwe muri abo bagize umutwe wa leta ya Kiyisilamu harimo n’abanyamahanga.

Mu mezi make ashize, abarwanyi ba Leta ya Kiyisilamu bamaze kugaba ibitero binyuranye muri Afuganistani birimo ibisasu bya bombe. Ibyo bitero ahanini byibasiye ambasade z’Uburusiya na Pakistani n’ihoteli y’Abashinwa iri mu i Kabul rwagati.

Leta y’Abatalibani yongereye umutekano kuri z’ambasade ikomeza no kuvuguruza ibitangazwa n’umutwe w’iterabwoba wa Leta ya Kiyisilamu yemeza ko ingabo zayo zawushegeje.

Leta zunze ubumwe z’Amerika ikomeje gukemanga ibivugwa na Leta y’Abatalibani ariko ifata iryo shami ry’umutwe wa Leta ya Kiyisilamu nk’umutwe w’iterabwoba kandi uhangayikishije. (VOA News)

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG