Uko wahagera

Urubanza Rwa Kabuga Rwasubukuwe Humvwa Abatangabuhamya Bari mu Rwanda


FRANCE-RWANDA-HEALTH-VIRUS-JUSTICE
FRANCE-RWANDA-HEALTH-VIRUS-JUSTICE

Kuri uyu wa Kabiri urwego rwasigariyeho kurangiza imanza zasizwe n’inkiko mpuzamahanga rwasubukuye iburanisha mu rubanza ubushinjacyaha buregamo umunyemari Kabuga Felisiyani ibyaha bya Jenoside.

Mu iburanisha rya none humviswe umutangabuhamya w’ubushinjacyaha wongeye gushinja Felisiyani Kabuga guha interahamwe aho zakoreraga imyitozo.

Umutangabuhamya wasubukuriweho iburanisha rya mbere ry’uyu mwaka w’2023 mu rubanza rwa Kabuga yahawe izina KAB 035 mu rwego rwo kumurindira umutekano.

Yatangiye ubuhamya bwe i Kigali mu Rwanda ahujwe n’inteko y’abacamanza yari i Lahaye mu Buholandi mu buryo bw’ikoranabuhanga. Amashusho ye ntiyagaragaraga kandi n’amajwi ye yari yahinduwe.

Mu nshamake y’ubuhamya bwe bwanditse yasomwe n’umushinjacyaha, KAB 035 ni umututsi wari uturanye na Kabuga Felisiyani ku Kimironko mu mujyi wa Kigali.

KAB 035 kandi mu buhamya bwe yumvikana n’kumwe mu bari bafite inshingano mu gihe cy’inkiko Gacaca zaburanishije imanza nyinshi nyuma ya jenoside.

Yemeza ko hagati y’1992 n’1994 yabonaga abantu benshi bo mu nterahamwe zo ku Kimirongo barimo na Hajabakiga – uyu wagarutsweho muri uru rubanza ko yari akuriye interahamwe ziswe iza Kabuga.

KAB 035 akavuga ko izo nterahamwe zabaga zifite intwaro gakondo, uretse Hajabakiga wabaga afite imbunda.

Uyu mutangabuhamya kandi yabwiye urukiko ko hari imodoka z’ikamyoneti zazaga gutwara Hajabakiga – yavuze ko bari baturanye. Izo ngo zabaga zirimo n’izindi nterahamwe zigenda ziririmba zinabyina, izo modoka ngo zerekezaga mu cyerekezo cyo kwa Kabuga.

Uyu mutangabuhamya yemeza ko nubwo atashoboraga kubona kwa Kabuga ari iwe, iyo interahamwe zagaruka abaturanyi bo muri ako gace bavugaga ko bavuye kwa Kabuga mu myitozo.

Umunyamategeko Emmanuel Altit wunganira Kabuga yamubajije niba yaba yibuka ibara ry’imodoka yabonaga iza gutwara uwo Hajabakiga, cyangwa niba hari ikimenyetso kindi cyihariye yaba yarayibonyeho.

Aha umutangabuhamya yasubije ko ibyo atabyibuka kuko hashize igihe kinini.

Umunyamategeko Altit kandi yabajije uyu mutangabuhamya icyo abitorezaga kwa Kabuga bitozaga n’icyo bitorezaga kuzakora. Undi asubiza ko bitozaga uburyo bitwara imbere y’andi mashyaka, uburyo bw’ubwirinzi no kwirwanaho mu gihe byaba ngombwa ko barwana, ndetse n’uko bari kuzakora jenoside.

Umunyamategeko Emmanuel Altit yamubajije uko yamenye ibyo mu gihe avuga ko atigeze agera kwa Kabuga. Aha KAB 035 yasubije ko interahamwe zitorezaga yo ari zo zabyivugiraga, ibyo yise kwivamo.

Umunyamategeko wunganira Kabuga yamusabye gusobanura aho yumva iyo myitozo yaberaga akurikije ibyo azi, niba haba ari mu nzu, mu gipangu cyangwa se mu isambu ya Kabuga.

Aha umutangabuhamya yasubije ko iyo myitozo ishobora kuba yaraberaga mu gipangu cya Kabuga, kuko cyari kinini cyane.

Uyu mutangabuhamya abajijwe ku mubare w’amatsinda y’interahamwe yigaragazaga cyane muri Kimironko mu gihe cya Jenoside, yasubije ko yari menshi kubera ko na Kimironko ubwayo ari ngari.

Umunyamategeko Altit yamubajije niba izo nterahamwe zose zarakomokaga aho ku Kimironko. Umutangabuhamya asubiza ko harimo abahavuka, hakabamo n’abakomoka ahandi bari barazanywe no gushakisha akazi, abo ari nabo bari benshi.

Umutangabuhamya kandi yavuze ko nubwo ibikorwa by’urugomo byari bisanzwe biriho na mbere y’uko FPR – Inkotanyi itera u Rwanda, ibintu byarushijeho kuba bibi cyane nyuma y’igitero cyayo cya mbere cyo muw’1990.

Uwunganira Kabuga kandi yamubajije ku byo agarukaho mu buhamya bwe bwanditse ko “ yashyigikiraga ibintu byose byari gutuma ibintu bya poltiki bihinduka mu gihugu”; amubaza niba niba hari tsinda yarimo haba mu bya politiki cyangwa muby’amadini.

Aha umutangabuhamya yahakanye ko nta tsinda na rimwe yarimo, ahubwo yari umukozi ushakisha imibereho.

Uyu mutangabuhamya kandi yabajijwe kuri bariyeri enye agarukaho mu buhamya bwe bwanditse ko zari hafi y’iwe. Uwunganira Kabuga amubaza niba nawe yaba yarasabwe kujya kuri bariyeri. Umutangabuhamya yasubije ko atabisabwe, kuko nawe yari mu batutsi kandi izo bariyeri zarashakishaga uwitwa umututsi.

Aha Umunyamategeko Altit yamubajije ku byo avuga mu buhamya bwe bwanditse ko hari bariyeri ziciweho abatutsi, n’izindi baticiweho; amubaza niba ibyo byaba ari byo. Uyu asubiza ko ariko bimeze, kuko hari interahamwe zari kuri bariyeri yo hafi y’iwe zamuhishe zikanamuhishira abana nyuma bakaza kurokoka.

Uwunganira Kabuga yamubajije niba byafatwa ko bamurokoye, umutangabuhamya asubiza ko ariko bimeze, nubwo we yahavuye mbere abana bakahaguma bakaza guhunga nyuma.

Uyu mutangabuhamya kandi yagarutse no ku bitero bivugwa ko interahamwe zagabye ku rusengero rwa ADEPR – Karama no ku mashuri.

KAB 035 avuga ko yarokotse ubu bwicanyi bwo kuri ADEPR nyuma yo kuburirwa n’abaturanyi bo mu bwoko bw’abahutu bakamusaba kuhava. Yavuze ko yabonye imodoka y’ikamyo yuzuye interahamwe ijya ku mashuri y’i Karama, kwica abatutsi bari bahahungiye.

Felisiyani Kabuga yari mu rukiko akurikiye iburanisha, ariko agaragara nk’unaniwe. Ndetse byageze aho umwunganira abwira umucamanza ukuriye inteko iburanisha ko Kabuga yasinziriye, bityo umucamanza ategeka ko haba akaruhuko iburanisha rigakomeza hanyuma.

Iburanisha rya none ryasojwe ibibazo by’ubwunganizi bwa Kabuga kuri KAB 035 bitarangiye. Birakomezanya n’iryo kuri uyu wa gatatu.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG