Uko wahagera

Siriya: Umutwe w'Iterabwoba wa Leta ya Kiyisilamu Wahitanye Abantu 11


Umujyi aa Ras al-Ain mu majyaruguru ashyira uburasirazuba bwa Siriya
Umujyi aa Ras al-Ain mu majyaruguru ashyira uburasirazuba bwa Siriya

Abantu 11 biganjemo abasivili baguye mu gitero cyabaye hagati mu gihugu cya Siriya nkuko byemejwe kuri iki cyumweru n’umwe mu miryango uharanira uburenganzira bwa muntu.

Birakekwa ko icyo gitero cyagabwe n’umutwe wa Leta ya Kiyisilamu.

Ibiro ntaramakuru bya leta ya Siriya, SANA, byatangaje amakuru y’iki gitero ariko bigabanya umubare w’abakiguyemo. Byavuze ko abo mu mutwe w’iterabwoba wa Leta ya Kiyisilamu barashe amasasu bakoreshe imbunda yo mu bwoko bwa mitrailleuse bakica abasivili barimo umugore umwe.

Ibiro ntaramakuru bya leta ya Siriya byavuze ko abandi 10 bakomerekeye muri icyo gitero, bamwe muri bo bamerewe nabi.

Nyuma y'aho abajihadiste batakarije uduce twa nyuma tw’aho bari bigaruriye kubera ibitero bishyigikiwe na Leta zunze ubumwe z’Amerika mu mwaka wa 2019, ingabo z’umutwe wa leta ya Kiyisilamu zari zisigaye zahungiye mu butayu bwo mu burasirazuba bw’igihugu. Ni ho ziva zikagaba ibitero ku ngabo z’aba Kurd n’iza leta ya Siriya ndetse no kuri Iraki.

Abantu benshi biganjemo abagore n’abana bamaze kugwa mu bitero bigabwa n’uyu mutwe w’iterabwoba. Mu kwezi kwa kane umwaka wa 2021 wagabye igitero mu mujyi wa Hama uru mu burasirazuba bw’igihugu ufata bunyago abantu 19 biganjemo abasivili.

Kajugujugu za leta ya Siriya n’Uburusiya zikomeje guhiga no kurasa ku ndiri y’uyu mutwe.

Kugeza ubu abantu bagera ku bihumbi 500 bamaze kugwa mu ntambara yo muri Siriya, yakuye mu byabo abagera ku cya kabiri cy’abatuye iki gihugu. (AFP)

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG