Uko wahagera

Umuryango w'Ubumwe bw'Uburayi Wemereye Perezida Zelenskyy Inkunga


Perezida Volodymyr Zelenskyy n'abayobozi bakuru bo mu umuryango w'Ubumwe bw'Uburayi
Perezida Volodymyr Zelenskyy n'abayobozi bakuru bo mu umuryango w'Ubumwe bw'Uburayi

Abategetsi b’umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi bakiranye yombi ijambo rya Perezida Volodymyr Zelenskyy wa Ukraine ribasaba intwaro zo kurwanya Uburusiya no gutangira ibiganiro byo kwinjiza igihugu cye mu muryango w’Ubumwe bw’Uburayi.

Ageza ijambo ku nteko ishinga amategeko y’Ubumwe bw’Uburayi, Perezida Volodymyr Zelenskyy, yashimiye abayobozi bawo inkunga bakomeje gutera igihugu cya Ukraine. Yavuze ko kizegukana intsinzi kandi kizaba umunyamuryango w’Ubumwe bw’Uburayi

Perezida w’inteko ishinga amategeko y’umuryango w’Uburayi, Roberta Metsola, yavuze ko ashyigikiye ubusabe bwa Perezida Zelenskyy, kandi ko Uburayi butazabwubahiriza mu magambo gusa ahubwo buzayaherekeresha ibikorwa. Metsola yasabye ibihugu bigize uyu muryango kugira icyo bikora ku busabe bwa Perezida Zelensky vuba na bwangu, kuko Ukraine ikeneye gutsinda urugamba ubu nonaha

Josep Borrel ushinzwe ububanyi n’amahanga mu bumwe bw’Uburayi yemeje kuri uyu wa kane ko hari gahunda zo kongera inkunga ya gisirikare Uburayi buha Ukraine.

Aza kugeza ijambo rye ku nteko ishinga amategeko y’Uburayi, Perezida Zelenskyy yari aherekejwe na mugenzi we Emmanuel Macron w’Ubufaransa. Perezida Zelenskyy ari mu ruzinduko rw’iminsi 3 mu bihugu by’Uburayi aho akomeje gushakisha inkunga yo guhangana n’ingabo z’Uburusiya mu ntambara izaba yujuje umwaka umwe itangiye taliki ya 24 uku kwezi. (AP, AFP, Reuters)

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG