Mu ijambo rye rigaruka k’uko igihugu gihagaze, Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika Joe Biden yagaragaje imvugo itanga icyizere n’ukwiyemeza, ashima ibyo yagezeho mu bijyanye n’amategeko n’imirongo ya politiki byashyizweho.
Umukuru w’Amerika kandi yongeye gushimangira aho ahagaze ku guhangana n’Ubushinwa ndetse no ku gushyigikira igihugu cya Ukraine.
Umunyamakuru w'Ijwi ry’Amerika Thémistocles Mutijima aratubwira muri make iby'ingenzi Perezida Joe Biden yavuze.
Facebook Forum